Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibyo wakora byatuma umukobwa ukunda umwibagiza abandi basore bamukeneye kuko barahari kandi benshi bakurusha n’ ubushobozi

 

Burya hari igihe umusore ukunda umukobwa amukorera ibintu bitamushimishije ukabona amufata nabi, gusa uzamenye ko uwo mukobwa ukunda hari abandi bantu bamwifuza ndetse bakanakora ibishoboka ngo bamugutware.

Kugira ngo umenye ibyo usabwa kugira ngo wite ku rukundo rwawe kora bino bintu bikurikira:

1:Bivuge kenshi ko umukunda:Ni bwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi, abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira i love you cyangwa je y’ aime fort, biramunezaza cyane iyo ubi mubwiye inshuro nyinshi.

2.Mwereke ababyeyi bawe: Ibi ahanini bikorwa n’ abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Ni ubwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n’ umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by’ ukuri mujyane umwereke ababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe ni uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n’ inshuti zawe.

3.Musohokana: Ni ubwo ubukungu bw’ abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa bizamushimisha. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana ,akumva yabigusaba akabura Aho ahera. Hari n’ abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

4.Mubwire ko muzarushinga: Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ ubukwe bwe; Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n’ umugabo we ,ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,… Ikintu gishimisha umukobwa cya mbere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’ urugo mukabana akaramata. Si we urota ubivuga. Ni ubwo atabiguhingukiriza ,iri jambo igihe utarimubwira aba agufata nk’ abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

Related posts