Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibyo umukobwa yakora bigatuma umusore amukunda kugeza amugize umugore

Niba ushaka ko uwo musore cyangwa umugabo muri kumwe akomeza kugukunda cyane , akaba ari wowe ashyira imbere muri byose, urukundo rwawe kuri we rugakomera hari ibintu usabwa kugira nyambere.Ibi bintu bizatuma abasha ku kwiyumvamo agukunde kandi rwose utanavunitse.

Hari benshi bananirwa n’urukundo muri bo , bakishyiramo ko uwo bari kumwe adashobotse.Niba uri muri abo soma iyi nkuru witonze niba uzi uwananiwe n’urukundo umuhe iyi nkuru uraba umufashije.Burya umugabo cyangwa umusore bagira byinshi bahuriraho  bakunda cyane kwitabwaho no gushyirwa hafi y’umutima.Ngaho tekereza nawe, wicaranye n’umukunzi wawe, muri kuganira,museka ukuntu byaba ari byiza.Bitandukanye cyane n’igihe mwaba muri ku rwana habuze gica.

DORE IBYO USABWA GUKORA.

1.Ishyiremo ko ufite umukunzi.

Iyo winjiye mu cyumba uri wenyine ushobora gusohoka udafashe icyari kikuzanye ? Ese nubwo haba hari umwijima mwinshi ntiwagerageza ? Mu gihe utekereza ko ubuzima bwawe buri mu kaga, ntabwo umenya uko byagenze ngo ubashe kubyikuramo.Muri uku gitekereza ko umufite koko , bizatuma ubasha kumwegereza amarangamutima yawe, ibyo ukunda, ku buryo nawe azabona ko uhari koko.Umusore we icyo ashaka ni ukubona ko uri mu cyumba cyijimye ariko ukaba uri gushaka kugira icyo ukoraho.

2.Mwereke wowe wanyawe.

Iyi nteruro uyifate nk’idasanzwe.Niba koko ufite umukunzi , ukaba umukunda, ukaba ushaka gukomeza ku mwerekako umukunda, fata umwanya wawe umwereke wowe wanyawe.Irinde kumuhisha uwo uri we.Umusore namara kumenya wowe wanyawe ntacyo kuvumbura afite , uzaba utsinze icy’umutwe kuko ntabwo azigera agushidikanyaho kabone nubwo yahura n’abashaka kubatanya.Gukunda umuntu ni ukwikunda.

3.Shaka uko mwasohokana cyangwa umukorere utuntu tumushimisha.

Fata umwanya wawe, umutungure, umukorere akantu karatuma yumva atari wenyine.Yumve muri kumwe.Musohokane umutembereze nubwo uri umukobwa umwerekeko nagushyira mu rugo nk’umugore we , uzabasha kumwitaho.Gukora ibyo tuvuze , bimeze nko gufata Radiyo nini, ukajya mu cyumba ugashyiramo umuziki ukunda Volume yose ukayicuranga.Birakuvugira kuko ibikorwa bivuga kuruta amagambo.

4.Ujye umusaba ibitekerezo.

Biba byiza umushyize mu bikorwa byawe bya buri munsi.Umusore mukundana , ukwiriye kumusaba ibitekerezo ku byo ugiye gukora.Fata umwanya utume agutega amatwi ku buryo azatangira kumva ko mufite ibyo muhuje.

5.Irinde ku mugereranya n’abandi.

Iri ni ikosa rikomeye mu buzima. Umunsi wisanze uri kumugereranya uzamenye ko urukundo rwagushizemo wamaze guta inzira yawe y’urukundo.Urugero, wowe akugereranyije na runaka wabura inenge ? Ese wanezezwa nabyo ? Niba igisubizo ari Oya, menya ko kumugereranya ari icyaha uzaba ukoze.

Ni byinshi wakorera umukunzi wawe ugakuraho iby’abavuga ko mu rukundo abakobwa ari abagenerwa bikorwa gusa bo ntacyo baba bafite cyo gutanga.

Related posts