Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibyago bigwira abagabo nyuma yo kurokora abantu 14,000 bashobora gufungwa.

Muri iyi minsi ndetse no muyindi minsi yashize hagiye hagaragara ikibazo gihangayikishije abayobozi b’isi cyane cyane abayobozi bo mu bihugu by’uburayi, ahenshi bakaba baranabyinubiye cyane.

Ikibazo cy’abimukira gikomeye kwiganza mu biganiro bihuje abayobozi by’uburayi ndetse n’abibihugu bya Afurika, hibazwa ikiba kigambiriwe iyo bahunga ibihugu byabo, gusa abandi bakavugako haba hagambiriwe ubukungu buri mu bihugu by’uburayi.

Ejo hashije abimukira bari bari mu nyanja ya Miditerani bahuye n’ikibazo ubwato bari barimo bushaka kurohama gusa kubera ubuhanga bw’abari batwaye ubwato bageregeje uko bashoboye barokora abo bantu bose barinda bagera mu butariyani amahoro.

Bakigera mu butariyani babiri mu bari batwaye ubwato bahise bafatwa bajya gufungwa ndetse ubungubu bakaba bategerejwe kujyanwa mu rukiko kugirango bacirwe urubanza rushobora kurangira bakatiwe imyaka 20 y’igifungo.

Mu buhamya bwa bamwe mu bari mu bwato nkuko babitangarije The Observers bagize bati ” byari nk’inzozi mbi zidashira kuri twe ndetse n’abandi twari turi kumwe mu bwato”.

Related posts