Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibitekerezo bishobora gutuma udashinga urugo ngo rukomere!

Burya gushaka ni igikorwa cya kigabo ntabo bishobora buri wese kandi gushaka ni kimwe no gukomeza urugo ni ikindi, niyo mpamvu mu gihe hari ingeso za kunaniye kureka uba usabwa kubanza kwitekerezaho mbere yo gufata icyo cyemezo.

Mu gihe cyose urangwa n’iyi mitekereze,byaba byiza ubaye uretse gushaka umugore cyangwa umugabo kuko ntabwo mwamarana kabiri.

1.Gushaka kuko ufite irari ry’igitsina.

2.Gushaka kuko ugejeje igihe.

3.Gushaka kuko ubonye ko ujyiye gusaza.

4.Gushaka ubonye ko uri wenyine ukeneye undi muntu ukuba hafi.

5.Gushaka kuko ukeneye umuntu ugufasha mu bijyanye n’umutungo

6.Gushaka kuko wagize ibyago ugatwara inda niba uri umukobwa.

7.Gushaka kuko udashaka kubura uwo wakundaga

8.Gushaka kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe.

9.Gushaka kuko ukunda icyo gitekerezo ndetse ugakunda kubona ubukwe bw’abashakanye.
10.Gushaka kuko inshuti yawe nayo yashatse.

Gushinga urugo bisaba gufata umwanzuro kandi wawutekerejeho kuko uba usabwa kuzabana n’uwo wahisemo ubuzira herezo mu gihe Imana ikibatije ubuzima.

Related posts