Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibintu byagufasha gukunda n’ uwo ukunda urutajegajega

Urukundo ni urwa buri wese, kuko buri wese arakunda kandi akifuza gukundwa. Biba akarusho iyo uwo wakunze na we agukunze, nibwo byitwa gukundana. Hari ubwo ariko twitiranya ibyiyumviro by’igihe gito (crush) n’urukundo , gusa nk’uko tubikesha urubuga ‘regain.us’ dore uko wamenya ko uri mu rukundo rwa nyarwo.

Urukundo nyakuri ruravura: Ngo ikintu cya mbere kiranga urukundo nyarwo ni uko ruvura, aha ni ukuvuga cya gihe mufatanye mu biganza n’uwo mukundana, ukumva uraruhutse mbese n’ububabare wari ufite mu mubiri ntubwibuke. Cyangwa ngo cya gihe uvugana na we wari ufite umunaniro ukaruhuka pe!urundi rugero batanze ngo n’uko ureba ifoto ye na bwo ukumva uraruhutse, mbese ukumva utuntu tukwirukanka mu mubiri kandi ntuhage kureba iyo foto.

Urukundo nyakuri ruratanga: Bakomeza bavuga ko burya urukundo nyakuri rurangwa n’uko buri umwe aba yifuza gutanga kurusha guhabwa. Aha ngo gutanga bavuga si uguhana ibintu nk’amafaranga, impano cyangwa ibindi, ahubwo ngo ni ukwifuriza undi kwishima. Ngo buri wese aba ashakisha icyatuma undi yishima kuruta uko yamutegerezaho ibyishimo. Mu byukuri urukundo nyakuri ngo ntirujya ruba intandaro yo gushyamirana, impaka za ngo turwane cyangwa amatiku. Kuko iyo ibyo bije haba hatangiye kubaho kurambirwa, n’iyo bibaye, urukundo rwa nyarwo ntirwemera ko biruherana. Ni ukuvuga, biba igihe gito.

Urukundo nyarwo rurategereza ndetse rukihangana: Burya ngo ikindi kiranga urukundo rwa nyarwo n’uko rutegereza igihe cya nyacyo. Aha bavuga ko nk’imibonano mpuzabitsina ku bakundana iba itari ingenzi kuko ikiba gihari ari ukunyurwa ndetse no guhuza kw’imitima y’abo. Ibindi biba bitari ingenzi mu rukundo nyarwo, harimo akazi, imisatsi, n’ibindi. Mu kwihangana rero, buri wese yumva yakwitangira urukundo rw’abo kuruta uko yagereka amakosa ku wundi. Mu gihe kandi ngo umwe abwiwe ikibi ku wundi ntiyihutira kugira imyanzuro afata, akomeza yihangana arwanira ishyaka urukundo kugeza amenye ukuri kwa nyako.

Urukundo nyakuri ntiruhoraho: Abantu benshi ngo mu gihe bumva ko kimwe mu biranga urukundo nyakuri ari uko baba bazabana akaramata, aha batubwira ko atari ko biri ko rushobora kurangira. Ahubwo ngo n’iyo rurangiye, umwe iyo abonye undi bakundana akomeza yumva ko urukundo rwabanje rwari ukuri kandi ntacyo yishinja, rero ngo si buri gihe abatanfukanye bôse baba batarakundanaga bya nyabyo.

Mu byukuri ngo urukundo rwa nyabyo ntiwabasha neza kurusobanura ariko ibi bintu bine byavuzwe haruguru, biri mu bintu bikomeye rushingiraho. Burya uzakunde kandi uzakundwe ndetse uhirwe.Wumvishe ute iyi nkuru, yisangize n’abandi byadufasha! Twandikire na none utubwire indi ngingo twazagucukumburira mu nkuru zacu z’ubutaha.

Source: regain.us

Related posts