Amakuru aturuka muri RDC aravuga ko Ingabo z’ iki gihugu n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo byarasaniye mu mujyi wa Pinga muri teritwari ya Walikale, hapfa umusirikare umwe wa Leta.Ubuyobozi bwo muri gurupoma ya Kisimba iherereyemo umujyi wa Pinga, bwasobanuye ko umwuka mubi hagati y’impande zombi watangiye ubwo Wazalendo bari bavanye ku rugamba umuntu wakomeretse.
Wazalendo bageze mu nzira, basaba umusirikare wo mu mutwe w’ingabo za RDC zishinzwe imyitwarire kubafasha kugeza iyi nkomere ku bitaro bikuru bya Pinga, arabyanga. Bahise bamurasa, ahita apfa.Urupfu rw’uyu musirikare rwarakaje bagenzi be na bo bakorera muri uyu mutwe w’ingabo, barasa kuri Wazalendo mu rwego rwo kwihorera, hakomereka babiri muri bo.
Impande zombi zatangiye kurasana bikomeye, abaturage bo mu mujyi wa Pinga bashya ubwoba. Ibikorwa by’ubukungu byo muri uyu mujyi byahose bihagarara by’agateganyo.Ubuyobozi bw’ingabo za Leta bukorera muri Walikale bwahageze, busaba impande zombi guhagarika imirwano. Hatangiye iperereza kugira ngo abateje iki kibazo bamenyekane, bakurikiranwe.
KGLNEWS.COM