Ibintu bikomeje kuba bibi cyane ,imirwano yongeye gukara muri Kivu y’ Amajyepfo

Imirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2025, n’ ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye ibitero bikomeye ku bice bigenzurwa na AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.Izi ngabo zirimo iza RDC, iz’u Burundi na Wazalendo ziri kurasa ibisasu biremereye muri Santere ya Katogota iri muri Teritwari ya Uvira na Kamanyola muri Teritwari ya Walungu.

Mu gusubiza, AFC/M23 na yo iri kurasa muri Gurupoma ya Itara-Luvungi muri Teritwari ya Uvira, igenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryarashe ku musozi wa Ngomo uri hakurya ya Santere ya Kamanyola, hazamuka umwotsi mwinshi w’umukara. Amakuru aturuka muri aka gace yemeza ko umunara wa Vodacom ari wo warashwe.

Kuva tariki ya 2 Ukuboza, mu bice byo mu majyaruguru ya Uvira biri mu Kibaya cya Rusizi n’ibyo Walungu hari kuba imirwano ikomeye. Hari kwifashishwa imbunda ziremereye zirasa kure.Hari amakuru avuga ko mu rukerera rwo ku wa 4 Ukuboza, umutwe kabuhariwe w’abarwanyi ba AFC/M23 wateye ikigo cy’ingabo z’u Burundi, zicamo abasirikare benshi, abandi Barundi benshi bafatwa mpiri.Ku wa 4 Ukuboza, abarwanyi benshi ba AFC/M23 bagaragaye mu bwato bunini berekeza i Bukavu baturutse i Goma. Bagiye kwifatanya na bagenzi babo ku rugamba.