Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ibintu 7 by’ingenzi byagutera kubaho wishimye kabone nubwo waba udafite ibyo wifuza byose.

Ni kenshi usanga abantu bibaza ikintu gishobora gutuma babaho bishimye ndetse abenshi bakunze kwibeshya bibwira ko kugira ngo umuntu yishime ari uko aba yabonye ibyo yifuza byose mu buzima bwe, ariko mu by’ukuri ntabwo ariko bimeze kuko ushobora kwishima bitagusabye ko uba wabonye ibyo ushaka byose.

Aha twaguteguriye bimwe mu ibintu by’ingenzi byagufasha kwishima waba ufite ibyo ukeneye byose cyangwa ntabyo ufite.

1. Kwihanganira ibibazo: Ni kenshi usanga hari abantu bafite ibibazo ariko bikabananira kubyihanganira bakaba banafata umwanzuro mubi wo gukora ibidakwiye kubera kutihangana bityo bigatuma babaho  batishimye  ariko ikintu cyiza ni uko wakwiga kwihanganira ikibazo ugezemo ukacyakira ukiga uburyo bwo kukivamo unyuze mu nzira nziza.

Urugero: Niba ufite ikibazo cy’ubukene ntabwo bikwiye ko wakora amanyanga cyangwa ngo wibe kuko byagutera kubaho nta mahoro bityo ntiwishime ahubwo ukwiye kwihangana ugakora cyane urwanya ubwo bukene.

2. Gufata umwanya ukaganira n’inshuti n’umuryango: Ni kenshi ubona hari abantu babaho bigunze badashaka kuganira n’abandi bikabatera guhora bababaye, ariko kuganira n’inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe ni kimwe mu bintu bigufasha kuruhuka ukumva utari wenyine ukishima kuko banagufasha kukugira inama mubyo waba ubamo.

3. Irinde ingeso mbi: Iyo umuntu yumva ko adafite ingeso mbi muri we bimufasha kubaho yumva abohotse ntawe bafitanye ibibazo bigatuma yishima.

4. Bana n’abantu baguha agaciro: Iyo ubaye mu bantu bataguha agaciro bituma nawe wumva ko ntagaciro ufite ugahora wumva utishimye ariko iyo uri mu bantu baguha agaciro bakagufata nk’uwagaciro bituma nawe wumva unezerewe uho uri hose ukumva urishimye.

5. Irinde kwigereranya n’abandi: akenshi iyo uhora wigereranya n’abandi bigutera guhora ubona ko utari uwo wagakwiye kuba uri we cyane cyane iyo uhora ubona ko hari abantu bakurenzeho wowe ukumva ko uciriritse kuri bo bigutera kumva ufite ipfunwe ntiwishime ariko birakwiye ko uba uwo uri we.

6. Iyiteho wihe agaciro: iyo wiyitaho bigutera kwikunda ukumva uri uw’agaciro,  kwikunda nabyo bikagutera kwishima.

7. Guhora ushaka icyaguteza imbere: Mu gihe uba wumva ushaka icyaguteza imbere wumva ko  hari ibyo utari wageraho kandi ugomba kugeraho, uhora wumva ufite icyerekezo ushaka bigatuma wumva uri uw’ umumaro bikagushimisha.

Kwishima ntabwo umuntu yishima ari uko ibibazo cyangwa ibimunaniza byashize ahubwo ashaka uburyo yakwishima kandi akibirimo.

Related posts