Mu buzima busanzwe abagore bagira isoni ,rero niyo muri mu gikorwa cyo gutera akabariro hari igihe umugore atabikwereka ko yishimye cyangwa atishimye , ese wabirebera hehe ko umugore wawe utamunezeza mu gikorwa cyo mu buriri.
1.Ntagishaka ko mutera akabariro: Birashoboka ko waba uri nyirabayazana, niba umugore wawe atangiye kujya adashamadukira gutera akabariro nawe reba ikibitera utangire witekerezeho no gushakisha impamvu itera ibyo byose,icyo abura nicyo wakora ngo bigenda neza. Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umugore guhurwa akabariro harimo kuba umugabo we afite akazi kenshi atamubonera umwanya, kurangira imburagihe mu gihe bari mu gikorwa cya bakuze.
2.Agerageza ku kwerekera:Niba akubwira ngo ihute, gira gutya na gutya uzamenye ko hari ibyo utari gukora neza nyine cyangwa hari aho utari kugeza. Gusa ibi ntuzabifate nabi niba agerageza kukuyobora. Ahubwo mukurikire maze urebe ngo ibintu biragenda neza kurushaho. Ikindi ni ugukuramo ubunararibonye maze ubutaha ukajya ubikora udategereje ko yongera kukwerekera.
3.Nta kintu akora nta kimwe iyo murangije igikorwa cyo gutera akabariro: Umugore iyo yanyuzwe n’ akabariro akenshi agira icyo akora harimo kuba yahobera umugabo we,yamusoma ,kugukorakora gahoro gahoro, kumubwira ko amukunda cyane… Niba hari icyo yajyaga akora muri ibi cyangwa ibindi tutavuze ukabona igihe kimwe arabihagaritse uzamenye ko hari ikitagenda neza. Ukwiye kwicara ugakora ubushakashatsi ku impamvu imutera gukora ibyo akenshi uzabimenya ari uko umuganirije ukamubaza uko yiyumva ,ibibazo afite ,uko wamufasha kwishima n’ ibindi nk’ ibyo.