Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Ibihuha bitanu bikomeye Umunyamakuru Mucyo Antha yabeshye abakunzi ba Rayon Sports kugeza ubwo yigaruriye imitima yabo akabafata bugwate

Hashize igihe abakunzi benshi b’ikipe ya Rayon Sports bitotombera amakuru Umunyamakuru Mucyo Antha atangaza ku ikipe yabo agamije kwigarurira imitima yabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye abakinnyi ba Rayon Sports bibasiye Umunyamakuru Mucyo Antha bavuga ko bamaze kumutakariza icyizere bitewe n’uko akunda kubabwira ibintu ntibibe ukuri.

Muri iyi nkuru twabakusanyirije inkuru eshanu uyu munyamakuru yatangaje bikarangira zibaye ibihuha kandi yarabaga yababwiye ko ari ukuri 100%.

  1. Mucyo Antha yabeshye ko Hakizimana Muhadjiri yasinyiye Rayon Sports

Mu mwaka wa 2020, Umunyamakuru Mucyo Antha yavuze ashize amanga ko Rayon Sports yamaze gusinyisha Hakizimana Muhadjiri mu gihe gito AS Kigali ihita itangaza ku mugaragaro ko ari umukinnyi wayo mushya, nyamara abakunzi ba ruhago Nyarwanda bose bari bamaze kubwirwa ko uyu mukinnyi ukomoka i Rubavu yasinyiye Gikundiro.

  1. Mucyo Antha yabeshye ko ari yavuganye na manager wa Lompala Bokamba kandi ari Haringingo

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryari rishyushye ikipe ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Lompala Bokamba, byageze aho Umunyamakuru Mucyo Antha akina amajwi (Audio) kuri radio 10 avuga ko ari kuvugana na manager wa Lompala Bokamba ndetse ko ari mu nzira aza mu Rwanda, nyamara byari bihabanye n’ukuri kuko iryo jwi ryari irya Haringingo Francis ibi byanatumye abanyamakuru bakorana aribo Kazungu Clever na Claude Hitimana bahita bamunyomoza maze birangira abakunzi b’ikiganiro Urukiko rw’Imikino bamunyujijemo ijisho.

  1. Mucyo Antha yabeshye ko Mbirizi Eric ari muzima 100% azakina umukino wa Kiyovu Sports birangira atawukinnye

Ku munsi wa karindwi wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023 umukinnyi Mbirizi Eric yari yaravunitse ndetse yaranagiye mu gihugu cy’u Burundi ariko Umunyamakuru Mucyo Antha yabeshyaga abakunzi ba Rayon Sports ko ari muzima ndetse ko azategerwa indege ikamuzana gukina umukino ariko ntabwo byigeze bibaho ndetse uyu mukinnyi yanasibye indi mikino yakurikiyeho, ibi nabyo byatumye bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bamubonamo ko atangaza amakuru y’ibihuha.

  1. Mucyo Antha yabeshye ko kuri Rayon Sports Day hari rutahizamu w’igihangange uzaza muri kajugujugu

Tariki 15 Kanama 2022 ubwo habaga umunsi wa Rayon Sports Day wo kumurika abakinnyi n’abatoza bashya ndetse na Nimero abakinnyi bazambara, Umunyamakuru Mucyo Antha yari amaze iminsi abeshya ko hazaza kajugujugu itwaye rutahizamu ukomeye benshi bakekaga Emmanuel Arnold Okwi cyangwa Bimenyimana Bonfils Caleb, ariko byararangiye kajugujugu izengurutse mu kirere gusa aho kuzamo rutahizamu nk’uko byari byatangajwe n’uyu munyamakuru.

  1. Mucyo Antha yabeshye ko ku mukino wa APR FC hari umukinnyi ukomeye uzaza ku ifarashi

Ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC igitego kimwe ku busa, Umunyamakuru Mucyo Antha yari amaze igihe abwira abafana ba Rayon Sports kuzishyura amafaranga bakareba umukino kuko hari umukinnyi uzaza ku ifarashi, ariko ntabwo byabaye ndetse benshi bakomeje kugenda binubira ko uyu munyamakuru ababwira inkuru z’ibinyoma agamije kwigarurira igikundiro cy’abafana ba Rayon Sports.

Related posts