Ibiganiro bya RDC na AFC/M23 byimuriwe mu Busuwisi, Amahoro aracyari kure cyangwa hari icyizere gishya?

 

Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, hateganyijwe ibiganiro by’amahoro bizahuza intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’ihuriro AFC/M23, bikazabera mu gihugu cy’u Busuwisi.

Ibi biganiro byimuriwe mu Busuwisi bisabwe na Leta ya Qatar isanzwe ibihuza, nyuma y’uko umutekano muke mu Burasirazuba bwo hagati,watewe n’intambara yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel na Iran,watumye Doha idashobora kwakira ibi biganiro by’ impande zombi .

Kuri uyu wa 10 Mata, ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko ibi biganiro bizabera ahandi hantu hatari mu mujyi wa Genève, ko nta ruhare u Busuwisi buzabigiramo, kandi ko abahagarariye Qatar bazabyitabira bakoresheje ’video conference’.

Mu bazitabira ibi biganiro, harimo umujyanama wihariye wa Perezida wa Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, ndetse n’Umuyobozi wungirije w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) ushinzwe ibikorwa, Vivian van de Perre. Hazitabira kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari (CIRGL), Mubita Luwabelwa.

Ku ruhande rwa AFC/M23, intumwa zizitabira zigizwe n’abantu batandatu bayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, mu gihe ku ruhande rwa Leta ya RDC abazitabira bataratangazwa.

Muri iki cyiciro cy’ibiganiro, impande zombi zizibanda cyane ku koroshya ibikorwa by’ubutabazi, hagamijwe gufasha abaturage bugarijwe n’ingaruka z’intambara mu burasirazuba bwa RDC. Mu byitezwe harimo no kongera gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, kimaze igihe kigenzurwa na AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Vivian van de Perre yasuye umujyi wa Goma, ageza ku buyobozi bwa AFC/M23 icyifuzo cyo gufungura icyo kibuga cy’indege kugira ngo cyorohereze ibikorwa by’ubutabazi.

Nubwo bimeze bityo, hari impungenge zikomeye ku myitwarire y’impande zombi. Amakuru avuga ko AFC/M23 itishimiye ko ibiganiro byibanda ku bikorwa by’ubutabazi kandi hari amasezerano y’ibanze atubahirizwa, arimo ay’agahenge no kurekura imfungwa.

Ku ruhande rwayo, AFC/M23 ikomeje gushinja ingabo za Leta ya RDC kugaba ibitero mu bice igenzura, hakoreshejwe drones, indege z’intambara n’intwaro ziremereye, bikomeje gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.

N’ubwo impande zombi zari zarumvikanye ku ishyirwaho ry’urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge rugizwe na MONUSCO na CIRGL, kugeza ubu ntiruratangira imirimo yarwo.

Hari n’ibindi bibazo bikomeye bikomeje kudindiza icyizere cy’amahoro, birimo ikibazo cy’imfungwa. Mu 2025, AFC/M23 yemeye ko Croix Rouge (ICRC) itwara abasirikare n’abapolisi barenga 1300 bari bahungiye mu bice igenzura, ibajyana i Kinshasa.

Mu kwezi kwa Werurwe 2026, AFC/M23 yongeye gutangaza ko igiye kurekura abasirikare 5000 ba Leta ya RDC, itegereje ko na Leta ibigenza ityo. Icyakora, kugeza ubu nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko izo mfungwa zishobora kurekurwa.

Amakuru agaragaza ko ICRC yamaze kumenya aho imfungwa za AFC/M23 ziherereye ndetse n’imyirondoro yazo, ariko ntishobora kugira icyo ikora mu gihe Leta ya RDC itemeye kuzirekura.

AFC/M23 ikomeza gushimangira ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje n’ikorwa ridahwitse ry’amasezerano byerekana ko Leta ya RDC idashyize imbere inzira y’amahoro, ahubwo igifite icyizere cyo gukemura amakimbirane hakoreshejwe intambara.

Ibi biganiro byo mu Busuwisi benshi barabitegereje , ariko ibimenyetso biriho kugeza ubu bigaragaza ko inzira igana ku mahoro ikiri ndende kandi igoranye.