Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ibibintu byitondere mugihe ugaburira umwana wawe utagwa mumutego wo kumugwingiza

Ubusanzwe tuzi nezako umwana atangira gufata impfashabere iyo yujuje amezi 6. muri ikigihe rero usanga ababyeyi benshi bakora amakosa atandukanye ndetse ayamakosa bakora akaba ariyo ashobora gutuma umwana wawe amenya ubwenge cg ntabumenye bitewe n’ibyo wamugaburiye, bikaba byatuma umwana wawe a gwingira cyangwa se akaba yagira ikindi kibazo kijyanye n’imirire itaboneye yagize hagati y’amezi 6 kuzamura kugeza kumyaka 2 aribyo byitwa imbaraga z’iminsi 1000. uyumunsi rero tugiye kukwereka amwe mumakosa wakwirinda kugira ngo umwana wawe akurane ubuzima buzira umuze.

1.Gutinda guha umwana impfashabere: hariho abantu benshi usanga batinda guha umwana impfashabere bakibwira ko ntakintu bitwaye ko ibere ryonyine rimuhagije kandi nyamara burya umwana iyo agejeje kumezi 6 kiba aricyo gihe gikwiriye ko atangira gufata nibindi bitunga umubiri we byunganira ibere kugirango arusheho gukura neza ndetse no kwaguka mubitekerezo.

2.Kwima umwana ibiryo birimo amavuta: Ubusanzwe usanga ababyeyi benshi bakora irikosa bakavuga ko ibyo kurya by’umwana ntamavuta agomba kujyamo.kandi nyamara kamwe mukamaro amavuta afasha harimo no gutuma umubiri we ubona amavitamine atandukanye. rero ni byiza ko uha umwana wawe ibiryo birimo amavuta kugirango nyine nawe umubiri we ubone ama vitamine atandukanye ndetse binamufashe gukomeza kugira zambaraga z’iminsi 1000 nkuko bahora babyigisha.

3.kumuha imboga nyinshi: abantu benshi bagwa mumutego wo gutegura ibyo kurya by’umwana ariko ugasanga imboga zabaye nyinshi cyane kuruta ibindi bintu byose. mubyukuri ibi ni amakosa akomeye cyane kuko umwana aba akeneye ibitunga umubiri, ibitera imbaraga kuberako burya abana bakoresha imbaraga nyinshi rero iyo umuhaye imboga gusa usanga uyumwana uri kumuhemukira kuko burya ubusanzwe imboga zikoreshwa n’abagabanya ibiro ariko mugutegura amafunguro y’u mwana uba ugomba gukora kuburyo ibintu byose biringanira nibwo uba umugaburiye neza.

Ibi byose ndetse n’ibindi byinshi tutababwiye kongeraho namwe ibyo musanzwe muzi, bikenewe ko wakwegera impuguke mumirire kugirango zigufashe kuba waha umwana wawe ndetse nawe ubwawe ibyo kurya bikwiriye ndetse twese dufatanyije twarwanya igwingira riterwa no kurya nabi hamwe na Nutritionist leah (0788940474)

Related posts