Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibi nibyo bintu wakorera umukobwa wagusariye bigatuma yumva nta wundi musore ukuruta kuri iyi isi

Burya urukundo hagati ya babiri ruba ari nk’ijuru rito bikarushaho kuryoha no kuba byiza iyo mwembi mwiyumvanamo ndetse buri wese hagati yanyu akaba azi igishimisha mugenzi we kurusha ibindi, ndetse akabasha kujya abyitaho igihe cyose bari kumwe.

Ku bahungu rero uyu munsi Kglnews ikaba igiye kubagezaho tumwe mu tuntu abakobwa bakunda kuburyo nawe uramutse udukoreye umukobwa mukundana urukundo rwanyu rwakomeza kurushaho kugenda rushinga imizi ndetse rugakomera biturutse ku buryo wita ku byo umukunzi wawe akunda.

Ibishimisha umukunzi burya si ibintu bihambaye, cyane iyo mukundana urukundo rutabeshyana. Uzitondere gutuma umukobwa atakaza icyizere cyo kubona ibyo yari yiteze mu rukundo rwanyu cyane ko burya ngo abakobwa badakunze kubwiza ukuri abahungu baba baremereye urukundo ko bifuza gutandukana nabo ahubwo bagahitamo ku batendeka mu gihe batabashije guhazwa n’urukundo.

1. Irinde kumuyoborana igitugu mu rukundo: Abakobwa burya ntago bakunda umusore wumva ko ibyemezo byose mu rukundo bigomba gufatwa nawe byaba ibibareba mwese cyangwa ibishobora kugira icyo bihindura mu rukundo. Banza ugishe inama umukunzi wawe mbere yo gufata icyemezo runaka bituma agufata nk’umukunzi uzi agaciro ke ndetse n’inshuti magara mu buzima bwe.

2. Wikwiheza mu rukundo: Umukunzi wawe akenshi azashimishwa cyane n’uburyo umwitaho ndetse ukagira uruhare mu rukundo rwanyu, igihe mumarana kinini kurusha undi mukobwa wese muganira cyangwa w’inshuti yawe kizatuma yizera ko koko umukunda by’ukuri kandi ukamuharira umwanya akwiye nk’umukunzi wawe, bityo irinde kugira undi mukobwa umurutisha muri byose.

3. Gira ishema ryo kwerekana umukunzi wawe mu nshuti zawe: Umukobwa mukundana burya si byiza kumwizeza ibitangaza by’urukundo buri munsi muri kumwe muganira nyamara mwagera mu nshuti ugahishira urukundo rwanyu, Ibi bituma akeka ko ushobora kuba umuca inyuma ukaba wifitiye utundi dukobwa ucudikanye natwo.

4. Irinde gufuhira umukunzi wawe: Iyo umukobwa mukundana umuhoza kw’ifuhe ridashira burya si byiza, kuko ibi bituma umukobwa yumva ko atari umwizerwa imbere y’umukunzi we bigatuma urukundo yagukundaga rugenda rushongo wa mugani wa bimwe Kitoko yaririmbye agira ati; “Rurashonga”

5. Kumuha impano zoroheje: Iyo bigeze ku by’impano benshi ntibabivugaho rumwe gusa bumwe mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’urukundo bwagaragaje ko burya abakobwa badakunda impano bitewe n’agaciro ifite, ahubwo bugaragaza ko bikundira cyane impano z’ibintu bidasanzwe cyangwa se by’umwihariko, ngo burya impano yose wamuha iramushimisha n’iyo yaba idafite agaciro gakomeye mu by’amafaranga ishobora kubaka runini mu by’urukundo igihe asanzwe akwiyumvamo.
Ibi byose rero bikaba bishobora kuba ipfundo ryakomeza urukundo rwanyu maze umukobwa mukundana akakwiyumvamo kurushaho biturutse ku tuntu duto duto twiza umukorera cyangwa utubi wirinda kumukorera.

Related posts