Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibi nabyo ni ingenzi: Dore ibintu bisaba kwihangana cyane hagati y’ abantu bashakanye, ibi byatuma urugo rwanyu ruba nk’ aparadizo.

Burya bimwe mu biranga urugo rwiza kandi rukomeye , ni ukwihanganirana no kubabarirana.

Uyu munsi rero tugiye ku kugezaho ibintu by’ igenzi bisaba kwihangana mu bashakanye , kugira ngo barushehe kubana neza.

Kubera ko kwihanganirana mu rugo kw’abashakanye bikenewe cyane, mbere yo gushaka ni uguhitamo umuntu ufite ibintu bike bizagusaba kumwihanganira.

Hari bimwe umuntu yatangaho ingero, ariko bigenda bitandukana bitewe n’imyumvire ndetse n’imiterere ya buri muntu, ariko muri rusange umuntu yakwirinda gushaka umukobwa/umuhungu ufite ibintu byinshi bibatandukanya atazihanganira.

Dore ibintu 6 bisaba kwihanganirana cyane hagati y’abashakanye:

  1. Gushaka umuntu ukurusha imyaka myinshi

Iyo akurusha imyaka myinshi agera mu za bukuru akaba umusaza cyangwa umukecuru wowe ukiri muto, bikaba byabakururira ibibazo mu rugo.

  1. Gushakana n’ufite abandi bana

Iyo mutabanje ngo mubyumvikaneho mbere, havuka ikibazo cyo gukunda no kurera uwo mwana kimwe n’abanyu ndetse rimwe ma rimwe uwo mwabyaranye ntimutandukana burundu bigatuma habaho guhemukira uwo mwashakanye.

  1. Gushaka uwaryamanye n’abandi benshi

N’ubwo bitoroshye kumenya umugabo waryamanye n’abandi, ariko iyo yaryamanye n’abakobwa benshi akiri umusore hari igihe bigira ingaruka mu rugo.Ku bakobwa kubera ko bishobora kugaragara ku mubiri, hari abagabo babyitwaza bagahoza abagore babo ku nkeke, bakabafuhira by’ikirenga iyo bamenye ko baryamanaga n’abandi mbere yo gushaka.

  1. Abashakana barushanya amashuri bikabije

Hari igihe bitera ubwimvikane buke bitewe n’uko umwe ashobora kuba akunda ikintu kuko azi kugikoresha, undi akaba atazi n’icyo kimaze. Urugero niba uwize akunda mudasobwa (computer) utarize biramubabaza.

  1. Ubwumvikane buke mu miryango mukomokamo

Iyo imiryango muvukamo itumvikana, bishobora kubatera ubwumvikane buke mu rugo rwanyu. Umwe ari umukene cyane undi nawe ari umukire cyane hari igihe haba ibibazo bishingiye ku butunzi bwo mu miryango. Agasuzuguro, ubwibone cyangwa se kubura agaciro kuko ntacyo winjiza mu muryango.

  1. Kuba mu madini atandukanye 

Ibi bishobora kubateza ubwumvikane bucye bw’aho mushobora kujya gusengera . Hari n’ibindi byinshi abagiye kurushinga bashobora kudahuza, umuntu atarondora aha ngo abirangize. 

Mu gihe waba wiyemeje kurushinga n’umukobwa cyangwa umuhungu mufite ibintu byinshi bibatandukanya ,ni byiza ko ubanza ukabimenya mukabiganiraho mbere yo gushakana ukanitegura kuzihangana bidasanzwe.

Related posts