Abantu benshi hirya no hino binjira mu rukundo bagakunda bakanakundwa ariko hakabaho igihe usanga urukundo rwabo rudakura cyangwa se ngo rubaryohere.
Usanga rimwe na rimwe batumva ibyiza byo kuva mu rukundo , mutaryoherwa na rwo cyangwa se bikaba n’ uko bataba bitaye ku byo umwe ashobora gukorera undi.
Dore bimwe mu bikorwa 9 umusore n’ umukobwa bakora bikabafasha kuryoshya urukundo rwabo.
1.Mu gihe uri kumwe n’ uwo ukunda , jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cyangwa se k’ ibanga ujye ukoresha kumwongorera , kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’ itandukaniro riri hagati yawe n’ abandi.
2.Jya umusaba uburenganzira bwo kumuhamagara kenshi.
3.Mutumire aze musangire ifunguro haba mu rugo cyagwa se muri resitora.
4.Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.
5.Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda mu yo ufite hanyuma ube ariwo wambara igihe cyose muri kumwe.
6.Numuramutsa jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone n’iyo mwaba muherukana vuba.
7.Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.
8.Muririmbire kabone n’uyo waba udafite ijiwi ryiza ,we biramushimisha.
9.Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko mucanga , mu ishyamba n’ahandi hatuje.