Ibi bintu umuntu wese agomba kubimenya , ngizi impamvu ukwiriye kurya ibiribwa bibisi buri munsi uko bwije ni uko bukeye

Kurya ibiribwa bibisi buri munsi bifite umumaro ukomeye ku buzima bw’umuntu kuko bigira uruhare mu kongerera ingufu umubiri, kuwurinda indwara no kuwufasha gukora neza.Iyo ibyo kurya bitetse, ubushyuhe butuma habaho gutakaza intungamubiri zifatika nk’isukari, amavuta meza, vitamine n’imyunyu ngugu. Abahanga bavuga ko hagati ya 40% na 50% by’intungamubiri bishobora kuzimira mu gihe cyo guteka, kandi amazi akoreshwa mu guteka akajyana imyunyungugu akenshi agatererwa aho.

Ibiribwa bibisi rero bibamo intungamubiri zuzuye kandi bifasha umubiri gukora neza nta buryo bwo kubivangavanga cyangwa kubihindura. Iyo umuntu abiriye, bifasha igifu n’umwijima kuruhuka kuko bitagorana mu inogerezwa. Bifasha kandi uruhu kuba rwiza, inzara n’amenyo bikagubwa neza, ndetse amara agakora neza buri gihe.

Kurya ibiribwa bibisi bifite akamaro gakomeye mu gukumira umubyibuho ukabije no gutuma umubiri usohora imyanda iba mu maraso n’ingingo.

Binongerera umuntu imbaraga zo mu mutwe, ubushobozi bwo gutekereza neza, kwibuka no gukora neza ku murongo. Ni uburyo bwiza bwo kurinda umubiri kurwara kandi bukawurinda indwara zikomeye.

Ibiribwa bibisi bifasha mu kuvura indwara zitandukanye harimo kanseri, indwara z’umutima, diyabete, indwara zo mu mara, indwara z’uruhu, igituntu, prostate n’izindi zifata ingingo. Ni urukingo rukomeye ku bantu bazima ndetse bikanabera icyizere abarwayi baba baragowe n’indwara zikomeye.Urugero ni igihe umuntu afashe amashu y’icyatsi kibisi akayavanga n’amazi, akanywa igice cy’ikirahuri nyuma y’igice cy’isaha, akabikora inshuro nyinshi mu cyumweru. Ibi bifasha mu gusukura amara no gukiza ibibazo by’igifu.

Umuganga Dr. Gerson yakoresheje umutobe wa karoti mu kuvura abantu benshi kanseri, abaha ibirahuri icumi ku munsi nta kindi barya.Ibiribwa bibisi bibamo imisemburo y’ingenzi yitwa enzymes, itaboneka mu byo kurya byatetswe, Hari amoko abiri y’iyo misemburo: endogène, ifasha mu kunoza no gukwirakwiza ibyo kurya mu mubiri, na exogène ifasha mu kugaburira ingira-bika no kongerera ubuzima itoto.

Iyo misemburo igira uruhare runini mu gusigasira ubuzima bwiza, guha ingingo imbaraga no kongerera ubwirinzi umubiri.Kurya ibiribwa bibisi buri munsi ni kimwe mu byafasha umuntu kugira ubuzima bwiza, kurwanya indwara no kugira imbaraga z’umubiri n’iz’umutima.Ni imwe mu myitwarire myiza umuntu yagira kugira ngo yubake ubuzima burambye kandi buzira indwara.