Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

I Gicumbi ibyari ibirori byahindutse amarira , abagera kuri 76 bose bari mu bitaro

Abagera kuri 76 bo mu Karere ka Gicumbi nyuma yo gutaha ubukwe bakanywa ubushera bahise bajyanwa mu bitaro.

Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 08/10/2023 mu mu Mudugudu wa Bitoma, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, abari babutashye banyoye ubushera bikekwa ko bwari bwanduye bwakoreshejwe mu ibyo birori bucya bajyanwa mu bitaro bya Byumba n’Ikigo nderabuzima cya Kivune.

Kugeza ubu hari bwe mu barwayi batashye bava Kwa muganga ariko hari n’abakora mu bitaro nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar.

Yagize ati “Ejo ni bwo bajyanywe kwa muganga. Abari ku Bitaro bikuru bya Byumba ni 50, abari ku kigo Nderabuzima ni batandatu, hakaba n’abandi 23 bari gufatira imiti mu rugo nyuma yo kuvurwa bagataha”.

Gusa yatangaje ko batatereye iyo ahubwo ku butanye n’inzego zose batangiye iperereza ngo hamenyekanye inkomoko y’iki kibazo. Avuga Ku Bufatanye n’ibitaro na RIB hafashwe ibimenyetso bw’ibyakoreshejwe mu bukwe byose. Haba ibiribwa cyangwa ubushera kuko abarwaye bavugaga ko banyweye ubushera. Hakenewe kumenyekana niba ari umwanda cyangwa ikindi.

Ni muri uwo rwego abaturage bose basabwe kugira isuku mu gihe cyose bategura amafungura cyangwa ibinyobwa, mu gihe bategura ibirori cyangwa se bitegura abashyitsi kugira ngo hirindwe indwara zose ziterwa n’umwanda.

Mu makuru yatanzwe n’ibitaro bya Byumba avuga ko abagore 43 n’abagabo 36 ari bo bagizweho ingaruka n’ubu bushera bwakoreshejwe mu bukwe ariko ko bamwe bamaze gusezererwa bakajya gufatira imiti mu ngo zabo abandi bakitabwaho kwa mu ganga.

Inkuru nk’izi z’abantu bakunze guhumanira mu binyobwa biba byengewe mu ngo kugira ngo bikoreshwe mu birori zikunze kumvikana mu iyi Ntara y’Amajyaruguru, akenshi hagatungwa agatoki umwanda biba byateguranywe ari yo mpamvu bashishikarizwa kunoza imitegurire y’ibintu no kongera isuku.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts