Huye: Urubyiruko rwiga ubuganga rwasabwe kuziba icyuho mu gukora imiti

 

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda [NIRDA], cyunguye byinshi abitabiriye amahugurwa ku bijyanye n’ubushakashatsi ku ikorwa ry’imiti ikomoka ku bimera, ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 11 kamena 2025.

UWINEZA Ester wiga mu mwaka wa mbere ibijyanye n’imiti (Pharmacy), umwe mu banyeshuri bari bitabiriye aya mahugurwa ajyanye n’uko wakora imiti ivanywe mu bimera ikungahaye ku buziranenge ku buryo itagira ingaruka ku bayikoresha yatangaje ko yahungukiye byinshi bizamufasha mu kazi yiteguye kuzakora.

Yagize ati “Aha nahigiye ubumenyi bwinshi cyane buzamfasha mu kazi nzakora, akenshi nakundaga kwibaza niba imiti gakondo yemewe gusa nasanze bariya bantu bayizi tugomba kubafata neza kuko badufasha gukora indi miti mishya duhereye ku bimera byacu itanga igisubizo ku ndwara zitandukanye.”

Yakomeje avuga ko yungutse ko hari ibimera bitandukanye byajya byifashishwa mu bubuzi butandukanye nk’inyabarasanya isanzwe izwiho kuvura ibisebe bityo akaba yabitangiriraho akora ubushakashatsi ku kihishye muri iki cyatsi kigiha ubwo bushobozi.Yasoje avuga ko yiteguye kuba umushakashatsi akagira uruhare mu kurokora ubuzima bw’abantu dore ko ari nabyo yiga bityo agahesha ishema igihugu cye.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa na IRADUKUNDA Daniel wiga ubuvuzi rusange (General Nursing) wagaragaje ko yahungukiye ubumenyi bwimbitse muzamufasha mu bushakashatsi ku miti itandukanye bityo igihugu cyacu kigatera imbere kibikesheje ubuzima bwiza.

Yagize ati “nk’abanyeshuri bari kutwereka aho igihugu cyacu kigeze ndetse naho kifuza kuzagera mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti, aha niho bahereye batumurikira ko mu myaka iri imbere igihugu cyacu kigiye gutangira gukora imiti akaba ariyo mpamvu bari kuduha amasomo ajyanye no gukora ubushakashatsi butandukanye ku bijyanye n’imiti yakenerwa ngo twihaze ku isoko ry’ubuvuzi”Yagaragaje ko yiteguye gushyiramo udushya mu buvumbuzi bwe bw’imiti yifashishije ibimerra karemano yagira akamaro mu buvuzi rusange.

IRAGENA octave na BISANGANYWA Eugene nabo biga mu bijyanye n’imiti (pharmacy) nabo bunze mu rya bagenzi babo bahamya ko nabo bungukiyemo kumenya uruhare rwabo na bagenzi babo biga ibijyanye n’ubuvuzi ku kuntu wabyaza umusaruro imiti gakondo igahindukamo ifite ubuziranenge yakwifashishwa mu guhangana n’indwara bityo ikaba yashyirwa ku isoko ry’umurimo.Basoje bavuga ko biteguye gushyira ubumenyi bwabo mu bikorwa bityo bikabyara umusaruro mu muryango mugari binyuze mu buvuzi.

Umuyobozi w’ikigo ZIRUMUZE gikora ubuvuzi bushingiye ku bimera NYAKARUNDI SEMAHAME Samuel yavuze ko nawe yitabiriye aya mahugurwa mu rwego rwo kwiyungura byinshi mu mikorere y’imiti ikungahaye ku buziranenge dore ko amaze imyaka isaga cumi n’itanu akora ibifitanye isano nabyo. yagaragaje ko yiteguye kugira byinshi yungukira muri aya mahugurwa.

Yagize ati“aha ngaha hari abantu babizobereyemo baje gutanga ubumenyi bwabo bw’uko twabyaza umusaruro ibimera byacu, ni iby’ingenzi kuba ndi hano kuko ngiye kuhungukira binshi bijyanye no gushyira udushya mu byo nkora”

Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda idahwema gushyira imbaraga mu gushaka no gukora imiti mu gihugu bigabanya gukura imiti hanze kuko bitanga icyizere ku mibereho myiza y’abaturarwanda biturutse mu byinjira mu gihugu, aha niho ahera asaba ko bakomeza gushyiramo imbaraga mu igenzurwa ry’ubuziranenge.

Umushakashatsi mu kigo k’igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere ku byerekeye inganda (NIRDA) NDAGIJIMANA André, yagaragaje ko aya mahugurwa bahawe abayitabiriye cyane cyane abanyeshuri ari ingenzi bityo babitezeho kuba abashakashatsi bazafasha igihugu kugera ku iterambere ry’imiti.

Yagize ati “Muri aya mahugurwa twatanze ubumenyi ku banyeshuri b’ibyiciro bibiri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bari mu ishami ry’ubuvuzi bityo tukaba twifuza ko bavamo abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu gukora imiti duhereye byo dufite bityo tukarema indi ifite ubushobozi buhambaye n’ubiziranenge” yasoje asaba Leta y’u Rwanda gushyira imbaraga mu guteza imbere ababishoboye kubishyira mu bikorwa.

Zimwe mu mbogamizi abatunganya imiti bahura nazo harimo kubura amafaranga ahagije yo gushora mu bushakashatsi, ibikoresho bidahagije, kubura aho bakorera n’ibindi.