Abashoramari n’abashabitsi bari bitabiriye imurikabikorwa ryaberaga mu Karere ka Huye barifuza ko hakongera iminsi rimara mu rwego rwo gukomeza kugeza kure ibyo bakora.
Babigarutseho ubwo basozaga imurikabikorwa ryaberaga muri gare y’akarere ka Huye mu ntara y’amajyepfo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2025.
Ni imurikagurisha rimaze iminsi 10 kuko ryatangiye ku ya 17 Nyakanga 2025.
Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa biganjemo abashoramari n’abashabitsi baragaragaza ko byinshi bungukiramo harimo kumenyekanisha ibikorwa byabo, kumenya iby’abaguzi n’abafatanyabikorwa babo bifuza n’ibindi.
UKURWANAHO Daniel, ni umwe mu bashoramari bari bitabiriye iri murikabikorwa, asobanura ko yungukiye byinshi muri iki gikorwa harimo kuba abantu baramenye ibyo akora. Aha niho ahera yifuza ko ryakongererwa igihe rimara byibuze rikajya riba kabiri mu mwaka kandi n’iminsi ikiyongera.
Yagize ati: “Mu minsi icumi maze muri iri murikabikorwa nungukiyemo byinshi harimo kuba naracuruje ibicuruzwa byinshi, kumenya ibyo abaguzi bakeneye n’ibindi. Gusa mbona iminsi 10 ari mike cyane ku buryo ibaye iminsi 20 byaba byiza kurushaho kandi ikaba Kabiri mu mwaka”
KABANDANA Sylivestre uhagarariye uruganda rwa Huye Mountain coffee rukorera muri aka karere, nawe avuga ko iri murikabikorwa risize ibikorwa byabo bimenyekanye bityo ko bungutse n’abaguzi bashya bo ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Twungukiye byinshi muri iri murikabikorwa, abantu benshi bakunze ikawa yacu ku buryo n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu badusuye. Si ibyo gusa kuko n’abanyamahanga baradusuye. Gusa icyo nasaba Leta y’u Rwanda ni uko batwongerera iminsi y’iki gikorwa ku buryo bikunze ryajya riba kabiri mu mwaka, tukajya duhora dusangiza abaguzi bacu ibishya twungutse.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, Gervais Butera Bagabe, yashimiye abitabiriye iri murikabikorwa

avuga ko yari amahirwe adasanzwe kubona ibicuruzwa bitandukanye kandi bikabonekera hafi, kandi ko ari isoko nziza yo kwiga inzira yo kwihangira imirimo hashingiwe ku byo babonye.
Yagize ati: “Mu byukuri, aya yabaye amahirwe adasanzwe yo kubona ibikorwa by’ingirakamaro bikorerwa mu Karere kacu, ibi byaduhaye umwanya wo kubona ko amahirwe yo kwihangira imirimo ashoboka duhereye ku byo twabonye dore ko dufite icyanya cy’inganda nubwo kitari cyuzura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste, yatangaje ko iri murikabikorwa ryitabiriwe ku kigero kiza cya 90% aheraho avuga ko risize bungutse abafatanyabikorwa batandukanye no kumenya uburyo wabyaza umusaruro ibyo ufite.
Ku kijyanye no kongera igihe yatangaje ko bazabiganiraho n’inzego z’abikorera basanga ari ngombwa ikongerwa nk’uko byagarutsweho na benshi.
Yagize ati: “Iri murikabikorwa rimaze iminsi 10 ryaritabiriwe bihagije, ryabaye imbarutso yi kumenyakanisha ibikorwa byinshi bitandukanye harimo ubukorikori, ubuhinzi, ubushakashatsi n’ibindi. Abanyamahanga baradusuye batwungura byinshi byatuzaniye inyungu nk’Akarere ka Huye. Ku kijyanye no kongera iminsi ho birakwiye kandi turabiganiraho n’urwego rwabikorera nitwumva ari ngombwa bizashyirwe mu bikorwa.”
Ni imurikabikorwa ryahuje abarenga ibihumbi 25 baturutse mu Rwanda no hanze yarwo, ryitabirwa ku kigero cya 90%. Ni imurikabikorwa ryabage ku nshuro ya 11 rikaba ryari ryitabiriwe n’abantu baturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu no hanze yacyo.
