Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Heritier Luvumbu yirengagije Essomba Onana na Joachiam Ojera maze ahishura undi mukinnyi wa Rayon Sports urusha abandi bose impano idasanzwe

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya DRC, Hertier Luvumbu burya ngo akunda cyane Iradukunda Pascal uzwi nka Petit Messi.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Hertier Luvumbu Nzinga aje gufasha iyi kipe gutwara ikitwa igikombe cyose gikinirwa hano mu Rwanda Kandi ubona ko umusaruro akomeje gutanga uhagije.

Uyu mukinnyi kuva yaza mu ikipe ya Rayon Sports akabona rutahizamu ukuri muto Iradukunda Pascal, yahise yemeza ko ari we mukinnyi w’umunyarwanda abona ufite ubuhanga bukomeye ikipe ya Rayon Sports ifite kandi ko arusha abakinnyi benshi b’abanyamahanga nabo bakina muri iyi kipe.

Iradukunda Pascal ntabwo akunze gukinishwa imikino myinshi muri Shampiyona ariko mu gikombe cy’amahoro Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports aramukoresha. Mu mukino uyu mwana aheruka gukina ubwo Rayon Sports yatsindaga Intare FC ibitego 2-1, Pascal yitwaye neza cyane kandi Hertier Luvumbu aho yari yicaye ku basimbura ba Rayon Sports iyo uyu mwana yakoraga akantu keza kose yahitaga ahaguruka agakoma amashyi yishimye cyane.

Twaje gushaka amakuru, tumenya ko gukomera amashyi uyu mwana ukiri muto burya ngo ni nawe akunda cyane mu bakinnyi bose iyi kipe ifite b’abanyamahanga kandi yemera ko bazagera kure nakomereza aho.

Related posts