Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Heritier Luvumbu yashimagije umukinnyi w’Umunyarwanda wa Gasogi United yemeza ko yakabaye akina ku rwego Mpuzamahanga bitewe n’uko arusha ubuhanga abakinnyi benshi ba Rayon Sports na APR FC

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yatunguwe n’ubuhanga bwa Ishimwe Kevin w’ikipe ya Gasogi United.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Muri uyu mukino Ishimwe Kevin yari yakunze kuzonga abakinnyi ba Rayon Sports, ni kenshi yagiye anahurira ba Heritier Luvumbu ku mupira, ibi bikaba ari byo byatumye amwibazaho byinshi.

Nyuma y’umukino ubwo bari bageze mu rwambariro Heritier Luvumbu yabajije abakinnyi ba Rayon Sports uko umukinnyi wa Gasogi United wari wambaye nimero zirindwi yitwa maze bamusubiza ko yitwa Ishimwe Kevin.

Heritier Luvumbu Nzinga akimara kumenya amazina ya Ishimwe Kevin yahise abaza niba ari Umunyarwanda cyangwa ari Umunyamahanga, bamubwira ko ari Umunyarwanda maze ababwira ko yakabaye ari mu ikipe ya APR FC kuko nta mukinnyi iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ifite urusha Ishimwe Kevin ubuhanga no guhangana ashakira ikipe ye intsinzi.

Ishimwe Kevin ni umwe mu bakinnyi bafite impano y’akataraboneka ariko hanze y’ikibuga avugwaho imyitwarire itari myiza akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ituma amakipe makuru ayageramo agahita atandukana na yo.

Uyu mukinnyi usatira aciye mu mpande yanyuze mu makipe arimo Pepiniere FC, Rayon Sports, AS Kigali, Kiyovu Sports, APR FC, kuri ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Gasogi United itozwa na Paul Kiwanuka.

Related posts