Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Heritier Luvumbu yagaragaje umukinnyi w’inshuti ye basangira akabisi n’agahiye muri Rayon Sports, hamenyekanye n’undi umwe batumvikana

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga akomeje kugirana umubano mwiza na Essomba Leandre Willy Onana, gusa ku rundi ruhande aba bakinnyi bombi ntabwo bumvikana na Musa Esenu.

Aba bakinnyi bombi bahetse ikipe ya Rayon Sports, bamaze igihe kinini bagaragara bari kumwe ahantu hatandukanye ibi bikaba bikomeje kwishimirwa n’abakunzi b’iyi kipe.

Imikino ibiri yikurikiranya Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United na APR FC, Heritier Luvumbu na Essomba Leandre Willy Onana babigizemo uruhare rukomeye, ibi akaba ari bimwe mu bikomeje gutuma baba inshuti magara bigendanye n’uko buri umwe yishimiye ubuhanga bwa mugenzi we.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho irushwa na APR FC inota rimwe gusa, ku munsi wa 21 ikipe itozwa na Haringingo Francis Christian izaba yagiye gucakirana na Rutsiro FC kuri Stade Mpuzamahanga y’i Rubavu.

Related posts