Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Heritier Luvumbu nyuma yo kubona ko gutwara igikombe cya shampiyona kuri Rayon Sports biri kure nk’ukwezi yatangaje ikipe yifuza ko izagitwara hagati ya Kiyovu Sports na APR FC

Umukinnyi w’igihangange mu ikipe ya Rayon Sports, Heritier Luvumbu Nzinga ntabwo afite icyizere cy’uko Rayon Sports izatwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi iri kurushwa n’ikipe iri ku mwanya wa mbere amanota atandatu mu gihe iri kurushwa n’ikipe ya kabiri amanota ane.

Nyuma yo kubona ko amakipe y’amacyeba yatangiye kubashyiramo intera y’amanota menshi, Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye bagenzi be ko hakiri icyizere cyo gutwara igikombe n’ubwo bizabasaba imbaraga nyinshi zidasanzwe.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asanga ikipe ya Kiyovu Sports ifite imbaraga nyinshi ku buryo bishoboka ko ishobora kuzatwara igikombe cya shampiyona ikomeje kurwanira na APR FC.

Hasigaye imikino itandatu ngo shampiyona ishyirweho akadomo, APR FC ni iya mbere n’amanota 52, Kiyovu Sports ni iya kabiri n’amanota 50, Rayon Sports ni iya gatatu n’amanota 46, mu gihe AS Kigali ifite amanota 42.

Related posts