Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Harimo abo izakura muri APR FC, Kiyovu Sports na Police FC ; Urutonde rw’abakinnyi 10 bafite amahirwe menshi yo kuzasinyira Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwerekana ko ishaka abakinnyi beza bagaragaye hano mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, yatangiye ibiganiro n’umukinnyi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports hashize iminsi iganiriza abakinnyi bagiye batandukanye harimo nk’abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, Abedi na Pitchou bivugwa ko banze kongera amasezerano nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeza kubaganiriza uko bwije ni uko bucyeye.

Mu bakinnyi benshi ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka harimo n’umuzamu yashatse kuva iyi mikino yo kwishyura yatangira witwa Sebuato Nikolas usanzwe afatira ikipe ya Mukura Victory Sports.

Uyu muzamu n’ubwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye kumujya mu matwi, ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports buratangaza ko bwatangiye ibiganiro nawe kugirango yongere amasezerano dore ko ayo yari afite arimo kugera ku musozo.

Ikipe ya Mukura Victory Sports yafashijwe cyane n’uyu muzamu aho usanga kenshi iyo abanyamakuru batandukanye bapanze abakinnyi beza ba buri munsi wa Shampiyona usanga ari we uba yigaragaje kurusha abandi bazamu bakina hano muri Shampiyona yacu.

Mu bandi bakinnyi bashobora kuzasinyira Rayon Sports barimo Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Niyonzima Olivier Sefu wa AS Kigali, Robert Mukogothya wa Mukura Victory Sports, Serumogo Ally wa Kiyovu Sports na Bugingo Hakim myugariro w’ibumoso muri Gasogi United.

Related posts