Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Hari indwara ituma umuntu atishima kuko aba atekereza ko nyuma yo kwishima hagiye kuza umubabaro mwinshi.

 

Ni indwara yitwa Cherophobia abahanga bavuga ko urwaye iyi ndwara aba atinya kwishima kuko aba atekereza ko nyuma y’ ibyishimo hagiye kuza umubabaro udasanzwe.

Ibi byagaragajwe n’ urubaga rw’ Abanyamerika rushyirwaho inkuru z’ ubuzima ,Health line Media, ruvuga ko impamvu nyamukuru zitera Cherophobia zishobora kuba zitandukanye ,ariko nanone zituruka ku kuba umuntu afite ihahamuka ryaturutse ku kuba mu gihe cyahise yarigeze kugira ibyishimo byinshi nyuma bigakurikizwa n’ amarira.

Reka twihe urugero nk’ umuntu wagaragarijwe urukundo ku munsi we w’ isabukuru y’ amavuko ndetse abantu yishimira bakamukorera ibirori byo kuyizihiza, ashobora kwibasirwa n’ ihahamuka nyuma aramutse y’umvise inkuru mbi ko umuntu akunda cyane yapfuye nyuma y’ ibyo byishimo yari yagize, uwo muntu aramutse adakize neza icyo gikomere ashobora kwibasirwa n’ indwara y’ ubwoba bwo kwishima cyane ,kuko aba atekereza ko ibyo byishimo birakurikirwa n’ agahinda gakabije.

Rero abibasiwe na ‘ Cherophobia ‘ akenshi bagira ubwoba cyangwa bakagira impungenge iyo bageze mu bihe bishobora kubazanira ibyishimo nko kwitabira ibirori ,iminsi mikuru ,cyangwa ibindi bikorwa bishimishije, ibyo rero bituma uwibasiwe na ‘ Cherophobia’ akunda kwifata no kwironda kujya ahantu hashimishije cyangwa akishyira mu muhezo ntagere ahahurira abantu benshi bateraniye bafite nk’ ibyo bashaka kwishimira ,ibyangiza imibanire ye n’ abandi ,bakagira ingaruka mbi ku kazi ke ndetse yewe n’ ubundi buzima bwe bwa buri munsi.

 

Rero niba uramutse wiyumva uko ugirwa inama yo kugana abajyanama mu by’ imitekerereze ,kuko utabikoze wakwibasirwa n’indwara zo mu mutwe zituruka ku bwingunge agahinda gakabije n’ izindi.

Ese iyi nkuru uyakiriye gute? Duhe igitekerezo cyawe

Related posts