Hari ibintu byagiye hanze abakuze bakunze gukorera kuri Telefone bigetera abato isoni hafi kurira

Abantu benshi mu bageze mu zabukuru hari ubwo bakoresha telefone zabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bigatuma habaho kugira isoni kubakiri bato nk’uko tugiye kubirebera hamwe.

Aha mbere aha, habagabo telefone imwe yashyirwaga mu nzu yose, igashyirwaho umugozi muremure ku buryo yakoreshwaga iyo hari uwo hanze wabaga ashaka abari mu nzu. Ubu rero byarahindutse, ubu buri wese afite telefone ndetse hari n’abazisaziyemo byaje no gutuma bahindura uburyo bakoragamo.

Aho Isi igeze buri wese afite Telefone ye , yaba umwana cyangwa umuntu mukuru, buri wese afite telefone ngendanwa. Uko kuzigira bituma zikoreshwa mu buryo butandukanye cyane n’abantu b’ubu.Kuba buri wese afite telefone kandi byatumye abakuze na bo biga kuzikoresha mu buryo butandukanye n’ubwana bavutse babona TikTok n’izindi Porogaramu zibemerera gushyiraho ibyo bifashe babanje kubitunganya no kubigenzura nubwo hari abatabikozwa.

Umuhanga Jo Hayes, avuga ko abantu bakuze cyane cyane ari bo bagira imico mibi , ndetse bakitwara mu buryo budasanzwe by’umwihariko iyo bari imbere ya telefone zabo, mu gihe yemeza ko abato bo babash kugenzura uko bitwara.

Ese ibyo byaba biterwa Niki?

Umwanditsi w’umuhanga Jodi RR Smith avuga ko abakuze babona ikoranabuhanga nk’ikintu cyihariye kitari mu bigize igice cy’ubuzima bwabo, bityo ntibimenyereze kuryitaho cyane. Urubyiruko rwo, usanga rufata ikoranabuhanga nk’inyongera y’ubuzima, inshuti, umunezero ndetse n’uburyo bwo kumva bafite ituze mu buzima bwabo bwa buri munsi bityo bakamenya uko babikoresha.

Ngibi ibyo abakuze bashobora gukora bigatera urubyiruko ikimwaro

1.Guhamagara buri mwanya: Ubusanzwe abana bato cyangwa ababyiruka , batekereza ko guhamagara buri mwanya atari iby’abakuze kubera ko mu myaka yabo batari babizi ndetse bagatekereza ko ubu bakabaye bahuze cyane.Kubona umusaza cyangwa umukecuru uhora kuri Telefone mu ruhame kandi akaba avuga ibintu bidashinga rimwe na rimwe , bitera umwana ikimwaro ndetse akumva yamubuza ariko bidashoboka.

2.Kwandika ubutumwa bugufi burebure: Hari igihe uzajya kwitegereza, ubone umusaza w’imyaka 50 kuzamura ari kwandika ubutumwa burebure cyane. Ibyo bintu uzabyibazaho kandi bizagutungura.Impamvu ni uko yabikoze kandi atari akwiriye kubikora kubera ko mu myaka ye yo kubyiruka bitari biriho.Ibi kandi bijyana no kubona umuntu ugeze mu myaka mikuru, ari gukoresha emoj mu buryo budasanzwe.

3.Guhoza Telefone ifunguye: Fata urugero rw’umubyeyi wawe uziko akuze, ariko buri teka ukajya umubona ari gukoresha telefone ndetse akaba adashobora no kuyishyira hasi yewe no mu gihe arimo kuganira n’abandi bantu. Ibyo bintu bizatuma wicuza impamvu.

4.Kwifata amashusho mu buryo budasanzwe: Hari abana benshi baterwa ibimwaro n’uburyo ababyeyi babo bari kwifata amashusho kandi bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo na byo bitera abana cyane cyane urubyiruko ikimwaro.
Iteka rero si ngombwa gucira umuntu runaka urubanza rw’uko arimo gukoresha telefone ye kuko kugeza ubu ibintu hafi ya byose byamaze guhinduka telefone ikinjira mu buzima bwacu.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/KGLNEWS