Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Hari ibintu bitanu biruta ibindi byose bituma umukobwa atangira kwiyumvamo umusore umutereta

Urukundo ni ikintu gitangaje. Mu mateka ya muntu, hakomeje kwibazwa imiterere yarwo, icyo rukurikiza,… Abagore n’abagabo ntibakunda kimwe, abagabo bareba ibigaragara inyuma cyane, n’aho abagore bo bakagendera ku marangamutima.

Ushobora gukunda umukobwa ariko ukaba utazi niba nawe agukunda. Ese ni gute umugabo yatuma umukobwa yiyimvamo na we amukunda? Dore ibintu 5 bituma umugore/umukobwa atangira gukunda umugabo:

1. Umukobwa / Umugore atangira kukwiyumvamo cyane bitewe n’umwanya mumarana muri kumwe:Ni yo mpamvu mu gihe utereta umukobwa cyangwa umugore ugomba gukora uko ushoboye mukaba muri kumwe kenshi gusa ukirinda kumubangamira kuko bishobora gutuma akwima umwanya.

2. Umukobwa / Umugore akenera kumenya ko umusore umutereta ari umunyabwenge ndetse n’uko yumva ibintu bigiye bitandukanye: Uzasanga akubaza ibibazo bitandukanye nk’umubare w’abana wumva uzabyara, ibijyanye no gutembera no gusohoka, kwitera ibirungo,….

Ibisubizo uzamuha na byo biri muri bimwe bishobora kumukurura cyangwa se bikamusunikira kure yawe.

3. Akenera kumenya niba uri umugabo wumva kandi mushobora kuganira ku bintu binyuranye: Kuganira ni ipfundo ry’imibanire iyo ari yose. Ni yo mpamvu mu gihe umukobwa abonye ko mutazaganira ngo muhuze, cyangwa se uri umwe mu bo bita abafungamutwe biragoye ko azakwiyumvamo.

4. Abanza kureba niba uri umugabo uzi gufata inshingano: Umugabo nk’umutware w’urugo ugomba kuba uri umuntu uzi gufata inshingano kugirango urugo ruzagende neza. Aha aba agomba kwitegereza uburyo ibyemezo wafashe ubyubahiriza. Niba umuhaye isaha muri buhurireho ukayica, cyangwa umunsi wavuze ntuboneke menya ko urimo guta amanota. Niba hari icyo umwemereye kuzakora ntugikore andi manota aba agenda.

Related posts