Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Hari abatekereza ko urukundo ari ibara ry’ umweru gusa,  ariko hari abo ruhindukana rukaba umukara, dore impamvu zituma uwagutaye ejo yifuza kugaruka.

Benshi batekereza ko urukundo ari ibara ry’umweru gusa, ariko hari abo ruhindukana rukaba umukara, gusa bakagira ipfunwe ryo kwambara uwo mwambaro wirabura kubera ko rwizerwa na benshi.

Uwahuye narwo rwirabura yaragize ati: “Iteka nari nzi ko urukundo rubaho iteka ryose hagati y’abahuye bagakundana uko. Nari nzi ko ko ruhora mu mabara y’umweru. Nari nzi ko ari urutagatifu ariko naje gusanga hariho amoko yarwo.

Nisanze ndi njyenyine, inyenyeri yaruhinduriraga amabara mu isi yanjye ndayibura, runsiga nabi kandi mbabaye.

Urukundo rwacu rwasaga nk’inkuru zo mu bitabo, mbese twari nka Jack na Rose, Romeo na Juliet, twari tumeze nka bamwe mubona muri filime z’Abahinde ariko iyacu yarangiye nabi.

Ubu nasigaye njyenyine, nsigaranye ibihamya mfata nko ku icumbi ritakibamo abantu ryuzuyemo umwanda n’ibyatsi byabuze gitema. Nirirwa mpanagura amarira nasigiwe. Ntabwo urukundo rwacu rwarangiye neza, nta n’icyo kwishimira gisigaye muri njye”.

Muri iyi nyandiko yuzuye agahinda, akomeza igaragaza ko aho yanyuze akwiriye kuhasubira agasiba amayira yanyuzemo agaca amashya.

Ati:Wansize nta cyizere umpaye cy’ahazaza ariko ubu ngomba kuba njye ngatera intambwe injyana imbere kandi nshaka urundi rukundo rwiza rukomeye ruruta urwawe rwari rwuzuye ibinyoma.

Umutima wanjye ndawivurira ubwanjye, ndawuhata imiti mpaka, kandi ndawugira mwiza cyane ku bw’undi nzawuha kandi nzi neza ko azawukunda. Aya magambo nyakwandikiye kugira ngo nkwereke ko wakoze ubusa”.

Burya gusigwa n’uwo mukundana ni ikimenyetso cyiza cy’uko hari undi ugiye kuza mu buzima bwawe vuba kandi w’ingenzi.

Ese ntiwasanga uwawe waramuhejeje hanze y’inzu yawe kandi ahora akomanga ahubwo ukiruka ku wo utekereza ko azaguha isi wifuza nyamara nawe ubwe atazi aho atuye?.

Urukundo ni umunezero utajya umarwa mu bubiko, n’ubwo abataruzi bibwira bati: “Twakundanye igihe, naramuhaze reka nshake undi”. 

Nyamara ibi uzabihamirizwa n’uko uwagusize ejo uzabona ashaka kugaruka.

Urukundo ni amafunguro adashira mu nkono, ni ibiryo umuntu atahaga ndetse ni inzira nziza umuntu atarambirwa kugendamo.

Iga gufata neza uwo wahaye umwanya wawe kugeza ubu kuko ejo ushobora kuzamubura ukifuza kugaruka bikanga ugasanga yahuye n’uwamenye agaciro ke, maze wowe ugasa n’utarigeze urira kuri iyo sahani y’urukundo wubitse ubishaka”.

Uyu munsi shaka uwawe wibagirwe utaramenye agaciro kawe

Related posts