Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Hari abagore b’ abasirikare batangiye kugana umwuga w’ uburaya ngo barebe uko baramuka.

Mu gihugu cyo mu Bwongereza haravugwa inkuru y’ abamwe mu bagore b’ abasirikare bato batangiye kugana umwuga w’ uburaya kugira ngo bashakishe imibereho kuko ikiguzi cy’ ubuzima gikomeje guhenda. Ngo uretse abashotse inzira y’ uburya , hari n’ abandj basigaye bagurisha amafoto y’ ubwambure bwabo kuri internet ngo barebe ko baramuka kabiri nk’ uko Ikinyamakuru The Mirror cyabitangaje.

Umwe muri abo bagore w’ imyaka 25 y’ amavuko ufite abana babiri , yavuze ko yinjiye mu buraya agamije gufasha umugabo we kubona ibyabatunga nk’ uko babyifuza , kuko umushahara w’ umuntu umwe utari ugihagije. Uyu mugore yahoze akora mu iduka ricuruza ikawa ariko yaje kubura akazi, ubuzima iwe mu rugo buba bubi cyane. Yagize ati“ Umugabo wanjye ahembwa amapawundi 2800( asaga miliyoni 2.8frw) ariko kubera uburyo ubuzima bukomeje guhenda , byageze aho butubana bubi. Twari tubayeho mu bukene bukabije cyane”.

Uwo mugore ubwo yari amaze kubona ko ubuzima bugoye , yagiye inama n’ umugabo we bemeranya ko umugore atangira uburaya , agafasha umuryango. Ati“ Nta shyari umugabo wanjye angirira kuko arabizi ko nabigiyemo ntagamije kuryamana n’ abagabo. Hari ibyo twemeranyijeho. Ni nawe untwara kenshi iyo ngiye kureba umukiliya. Abakiliya banjye mbabwira ko nsize umugabo wanjye mu modoka bityo ko badakwiriye kugira ikibazo. Buri mukiliya muca amapawundi 150 ku buryo ku cyumweru nshobora gukorera amapawundi 1000“.

Hari abandi bagore bafite abagabo b’ abasirikare bavuze ko bagurisha amafoto yabo y’ ubwambure bwabo ku rubuga ruzwi nka Only Fans kugira ngo babashe kubona iby’ ingenzi bakenera mu buzima.

Uwahoze mu rwego rw’ Ubutasi rw’ u Bwongereza, Colonel Philip, yavuze ko nta gitangaza kirimo kuba abagore b’ abasirikare bato bajya mu buraya. Ati“ Ntabwo njye byantangaza kuba abagore babo bajya mu buraya bari kwiyongera. Abasirikare bato ntabwo bahembwa amafaranga menshi”.

Umushahara ku basirikare bato mu Bwongereza uri hagati y’ amapawundi ibihumbi 21 n’ ibihumbi 37 ku mwaka.

Isoko y’ inkuru Igihe.com

Related posts