Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamenyekanye umukinnyi wa mbere wa Rayon Sports urebana ay’ingwe na kizigenza Heritier Luvumbu Nzinga, umutoza Haringingo yagerageje kubasaba kwiyunga bamutera utwatsi

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Paul Were Ooko yabwiye bagenzi be bakinana ko arusha ubuhanga Heritier Luvumbu Nzinga maze bose bamwamaganira kure.

Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 nibwo Rayon Sports yari yerekeje mu Karere ka Karongi gukina na Inkuba FC, uyu mukino ukaba waraje kurangira Inkuba FC inyagiwe na Rayon Sports ibitego bine ku busa.

Ubwo umukino wari urangiye Paul Were Ooko yemeje ko muri Rayon Sports nta mukinnyi umurusha ubuhanga ku mupira ndetse ko arusha Heritier Luvumbu Nzinga ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports maze bagenzi be bamubwira ko ari kwikirigita agaseka.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Heritier Luvumbu atari gucana uwaka na Paul Were Ooko ndetse bakaba badashaka kwiyunga bitewe n’uko nta n’umwe wubaha undi.

Bivugwa ko umwuka mubi hagati y’aba bakinnyi umaze hafi ukwezi, umutoza Haringingo Francis Christian yabasabye gushyira hamwe bakiyunga ariko byarabananiye.

Paul Were Ooko yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe uzarangira nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukinnyi ari kwifuza kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, gusa biragoye kuko nta musaruro ushimishije yigeze atanga mu gihe ayimazemo.

Related posts