Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Hamenyekanye ikihishe inyuma y’inkongi y’umuriro yatwitse amazu menshi i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10.06.2024, nibwo hamenyekanye inkongi y’umuriro idasanzwe yatwitse amazu menshi i Bukavu ku murwa mu kuru w’i Ntara ya Kivu y’Epfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.Ni bikubiye mu butumwa bwa mashusho bwashinzwe ku mbuga nkoranya mbaga, bugaragaza inkongi y’umuriro yibasiriye amwe mu makaritye(Quartier) yo mu mujyi wa Bukavu.

Ay’amashusho agaragaza umuriro mwinshi ugurumana uri gutwika amazu aherereye mu gace ka Nyamujo ho mu mujyi wa Bukavu.

Bamwe mu baturage baturiye aka gace, ba bavuze ko uyu muriro wadutse isaha zo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cy’ejo hashize, kandi ko umaze gutwika amazu agera ku ijana(100). Ni mu gihe habuze ubutabazi bwihuse bwabasha gufasha abaturage bukazimya uwo muriro, nk’uko aba baturage babivuze.

Amakuru akomeza avuga ko ntakizwi cyaba cyarateye iyo mpanuka yatumye haba ibintu byinshi by’abaturage ba Banyekongo byangiritse.

Abaturage banasobanuye ko kugira ngo ubutabazi bu bure, ko ari ikibazo cy’imihanda mibi ihuza Quartier ya Nyamujo n’ibindi bice byo muri Bukavu. Ariko ko abashinzwe kuzimya umuriro bagerageje uko bashoboye ariko bagira izo mbogamizi zi mihanda.

Byanatumye abaturage basaba leta ku bakorera imihanda, kuko iki kibazo kigize igihe cyibonekeza muri aka karere.

Related posts