Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imideri

Hamenyekanye icyateye Kecapu gutandukira umuco hanasobanurwa icyo yarashatse gusobanura mumafoto yashyize hanze

Hashize iminsi mike Mukayizere Jalia Nerry wamamaye nka Kecapu ashyize hanze amafoto atambaye anagaragaza ko agiye kwibaruka umwana w’ubuheta. nyuma yuko uyumubyeyi ashyize hanze ayamafoto, benshi batandukanye bagiye bayagarukaho ndetse abantu batandukanye bakaba batarayavuzeho rumwe.

Kimwe mubyatumye iyinkuru igarukwaho cyane ituruka kucyateye uyumubyeyi gushyira hanze ayamafoto nkuko byagaragaye. uyumubyeyi yagaragaje ko kimwe mubintu byamuteye gukora icyo abanyarwanda bise kwihakana umuco, ngo nuko kuri we ari umu star ndetse akaba yarabibonanye abandi bo hanze y’ u Rwanda ariko ngo nawe akaba yaramaze igihe atagarukwaho kumbuga nkoranyambaga akaba yarabikoze kugirango yongere agarukweho maze mugihe azaba amaze kwibaruka azaze asobanura ibyaya mafoto.

Uyumukinnyi wa Filme rero kandi icyatumye ayamafoto yashyize hanze arikoroza kumbuga nkoranyambaga ndetse agashinjwa na benshi ko kwaba ari uguhinda, bashingiye ko kuba uyu ari umwana wa 2 agiye kubyara nyamara ajya kubyara umwana wa 1 akaba atarigeze abikora, ngo byemeza ko uko iminsi igenda ishira indi iza ariko umuco ukomeza kugenda ukendera cyaneko mumuco nyarwanda iyo umuntu yabaga ari hafi kwibaruka yararangwaga n’imyifatire ya kibyeyi ndetse no kwambara akikwiza mugihe uyu Jalia Nelly yashyize kukarubanda ibyo abanyarwanda bise ko bidashyirwa kukarubanda.

Uretse ibi byose kandi, benshi bemeza ko kuba uyumubyeyi yarifotoje yikoreye ndetse anakurura ihene kandi bigaragara ko akuriwe, ngo ni ikimenyetso kitari cyiza kigaragaza ko ababyeyi bakoresha imirimo ivunanye kandi nyamara bakuriwe mugihe ibyo bitandukanye n’aho u Rwanda rugeze cyae ko abali n’abategarugori mu Rwanda bimirijwe imbere kuruta guhezwa mumirimo itandukanye.

Related posts