Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamenyekanye abakinnyi batatu b’inkingi za mwamba muri Rayon Sports bazavamo umwe uzegukana igihembo cy’ukwezi kwa Gashyantare, uwakoze ibintu bikomeye kurusha bose ntabwo yabonetsemo

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana, Joachiam Ojera ukomoka muri Uganda na Heritier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahanganiye igihembo cy’ukwezi kwa Gashyantare 2023.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023, nibwo Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi batatu bitwaye neza mu kwezi gushize ari bo Heritier Luvumbu Nzinga, Joachiam Ojera na Essomba Leandre Willy Onana.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bari biteze ko habobekamo Ngendahimana Eric watsinze igitego kimwe rukumbi ku mukino batsinzemo APR FC ariko ntabwo yigeze azamo.

Kuri iyi nshuro Joachiam Ojera ni we uhabwa amahirwe menshi yo kuzacyegukana, igihembo cy’ukwezi kwa Mutarama 2023 cyari cyegukanwe na myugariro wo hagati Mitima Isaac.

Related posts