Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Hagaragaye ingaruka z’igihe kirekire ziterwa na Covid.

Mu bushakashatsi bwabereye mu Bitaro bikomeye byo mu bwongereza bwatangaje ko kuba wakira covid bidahagije ngo wizera ubuzima bwawe.

Kuko usibye ibibazo wagize igihe wari uyirwaye ahubwo hari n’ibindi bibazo bikomeye nk’indwara z’umutima ndetse n’ibihaha.

Kwangirika kw’ingingo z’umubiri ni ibintu byiganje cyane kubantu baba barageze mu bitaro bakabamo bitewe na Covid.

Kuko ubushakashatsi buvugako ku bantu umunani barwaye covid umuntu umwe muribo byagaragaye ko agira ibibazo by’umutima.

Abigeze kurwara covid byagaragaye ko bagira ibibazo by’inkurikirane bitewe n’ibimenyetso bihoraho by’indwara zitandukanye harimo inkorora, umuriro ndetse n’ibindi, si ibintu byoroshye uko abashakashatsi babyise ko ari Covid ndende.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abantu bose babaye mu bitaro bongererwa umwuka, batinda gukira neza kuko cyimwe cya gatatu bakora hashize igihe kingana n’umwaka wose.

Ubushakashatsi wasohotse mu kinyamakuru Nature Medicine, hifashishijwe abarwayi 159 barwaye kuva hagati y’ukwezi kwa gatanu 2020 ndetse n’ukwezi kwa Gatatu 2021 bagaragaweho ibibazo byinshi bigendanye no kurwara covid.

Abarwayi bari hagati y’imyaka 29 na 60, hasuzumwe amaraso yabo byagaragaye ko abafite imyaka yo hejuru aribo bazahazwa cyane ukurikije n’abafite imyaka yo hasi.

Related posts