Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Hagaragajwe impamvu nyamukuru ituma abakobwa bo mu Rwanda bikundira abasore bafite imodoka

Nk’uko byakunze kuvugwa n’abasore batari bake, ngo abakobwa bo mu Rwanda bakunda abasore bafite imodoka kurusha ibindi byose bibaho!Mu magambo yabo bamwe mu basore bahamya ko abakobwa bikundira abasore bibitseho imiturika(imodoka nziza) kurusha yewe n’abibitseho amazu y’agatangaza n’agafaranga gatubutse. Hari umwe wanavuze ko we kuva yatunga imodoka ye bwite yakunzwe n’abakobwa batagira ingano ariko nyuma y’aho ayihereye umu chauffeur wo kujya amutwara ngo batangiye kugabanuka kuko batagikunda kuyimubonana.

Undi musore utwara benz itari iye we yadutangarije ko nta bantu bakundwa n’inkumi nk’abasore batwara imodoka ndetse kurusha n’abibitseho nyinshi ariko badakunda kugendamo.

Ku rundi ruhande bamwe mu bakobwa nabo biyemerera ko bikundira abasore bafite imodoka nziza kuko ngo bibagaragaza nk’abazi kwiyitaho kandi bagendana n’igihe. Ngo umusore wifitiye imodoka ye nziza agendamo aba azi kurimba, akunda gusohoka kandi yashobora kwita ku mukunzi we bakishimana bihebuje.

Gusa hari n’abandi bakobwa batabyumva gutyo aho bo bumva ko ngo nta rukundo abita kuri ibyo bagira ahubwo ngo bo birebera ubutunzi. Ikindi kandi ngo muri kamere y’abakobwa harimo gukunda amaraha no kwishimisha ndetse no gukunda icyo urubyiruko rwita umungara.

Bityo rero ngo n’ubwo bibaho ntibyari bikwiye ku mukobwa ufite urukundo kandi uzi gushyira mu gaciro ahubwo yagakwiye kwita byibuze ku musore ufite ibitekerezo bifite icyerekezo

Related posts