Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gutinya abarozi byatumye umusore yambara mask ku munsi wo gusoza amashuri ye ya Kaminuza (graduation).

Abantu batangaye babonye umusore ukiri muto wagaragaye yambaye ibimupfuka mu maso ku munsi wo gusoza amashuri ye ya Kaminuza. Ngo ni ibintu yakoreshejwe no gutinya abarozi maze ahitamo kwiyambarira mask.

Ibi byabereye mu gihugu cya Afurika y’epfo bitangazwa n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa King Don ariwe watangaje ko gutinya imbaraga z’abarozi byatumye uyu musore ahitamo kwambara mask ku munsi wo gusoza amashuri ye ya Kaminuza atinya ko yarogwa.

King Don yanditse kuri Twitter ye ati”Uyu musore yanze gukuramo iyi mask kuko afite ubwoba ko yarogwa”. N’ubwo nta bisobanuro byinshi uyu ukoresha twitter yatanze kuri iyi foto, abantu bayivuzeho byinshi bitandukanye ndetse mu gihe gito yari yamaze gukwirakwira ku isi yose.

Imyizerere y’ubupfumu n’amarozi iracyafite ubwiganze ku mugabane wa Afurika. Benshi babikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Hari abakoresha uburozi ngo bubafashe kwirinda ibyago no kugera kubyo bifuza mu buzima birimo ubutunzi, ariko ku rundi ruhande hari n’ababukoresha mu kwikiza abanzi no kwikiza abo batumvikana.

N’ubwo ubukoroni bwazanye imyizerere mishya irimo ubukirisitu n’ubusilamu, bigaragara ko imyizerere gakondo y’abanyafurika igifite imizi. Ibi rero ari nabyo byaketswe ko byabaye muri Afurika y’epfo aho gutinya abarozi byatumye umusore yambara mask ku munsi wo gusoza amashuri ye ya Kaminuza.

Related posts