Gutangira umunsi wawe neza ni ingenzi cyane kuko bigira ingaruka ku buryo umunsi wawe uziyongera. Mu buryo bwose bushoboka, gutera akabariro mu gitondo ni kimwe mu bintu bifasha umubiri n’ubwonko gutangira umunsi neza, bikagabanya stress no kongera ibyishimo.
1. Byongera ibyishimo no kugabanya stress
Iyo umuntu ateranye akabariro, umubiri usohora imisemburo y’ibyishimo nka endorphins na oxytocin, bizwiho gutuma umuntu yumva amerewe neza, bigatuma stress igabanuka, ndetse bikongera ubusabane hagati y’abakundana.
2. Byongera imbaraga ku munsi utangiye
Gutera akabariro mu gitondo ni nk’imyitozo ngororamubiri. Bituma umutima ukora neza, amaraso agatembera mu mubiri, bikongera imbaraga ku buryo umunsi utangira umuntu yumva ameze neza kandi afite ubushake bwo gukora byinshi.
3. Byongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza neza
Ubushakashatsi bugaragaza ko gutera akabariro bituma ubwonko bukora neza, bikongera kwibuka no gufata ibyemezo byiza. Iyo umunsi utangiye neza, bigira ingaruka nziza ku mikorere yawe yose.
4. Byongera urukundo n’ubusabane mu bashakanye
Muri rusange, abakundana baba bafite umwanya muto kubera akazi n’ibindi bibatwarira igihe. Gutangira umunsi muri kumwe kandi mukorana iki gikorwa cy’urukundo bifasha mukomeza ubusabane bwanyu, mugirana ibihe byiza, ndetse mukarushaho kwizerana no kwishimirana.
5. Bigira uruhare mu buzima bwiza bw’umubiri
Bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso
Bituma uruhu rumera neza, rukagaragara rutoshye
Bifasha mu kurwanya gusaza vuba
Byongera ubwirinzi bw’umubiri, bikarinda indwara zitandukanye
6. Bituma umugabo n’umugore bagira imbaraga n’ubushake bwinshi
Mu gitondo, abagabo baba bafite igipimo kiri hejuru cya testosterone, imisemburo ifasha mu kugira ubushake n’imbaraga mu mibonano mpuzabitsina. Iki ni cyo gihe cyiza cyo kugira igikorwa cyiza, kigirira akamaro impande zombi.
7. Bigira uruhare mu kugira umunsi mwiza no kwirinda umunaniro
Iyo umuntu atangiye umunsi akanyurwa, bimufasha kugira umunsi mwiza. Gutera akabariro mu gitondo bituma umuntu yumva yizeye ubuzima, akarushaho kuba mwiza no kwishimira uwo babana.
Gutera akabariro mu gitondo ni umuti kamere wo kugabanya stress, kongera ibyishimo no kugira umunsi mwiza. Si iby’ibyishimo gusa, ahubwo bifasha umubiri, ubwonko, ndetse bikongera urukundo mu bashakanye.