Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gorilla FC yakubise Amagaju FC igitego, umutoza Amaris Niyongabo amayeri aramushirana

Kuri iki cyumweru ikipe y’Amagaju yakinnye na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda birangira Amagaju FC atakaje amanota 3 bwa mbere.

Ni umukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya karere ka Huye aho Amagaju FC asanzwe yakirira imikino yayo. Mbere y’uko uyu mukino uba Amagaju FC yarataratsindwa umukino usibye kuba yari yaragiye inganya. Kurundi ruhande ikipe ya Gorilla FC yaritarabona amanota 3.

Umukino watangiye i Saa 15h00, Amagaju FC yaramenyereweho kubona igitego hakiri kare yatunguwe no kubanzwa igitego na Gorilla FC, ni igitego cyatsinzwe na Cedric Mavugo kumunota wa 18′ w’umukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Gorilla FC iyoboye umukino n’igitego kimwe ndetse umukino unarangira gutyo. Umutoza w’Amagaju FC Amaris Niyongabo nyuma y’umukino yatangaje ko Kuba ikipe yatakaje nta gikuba cyacitse, anatangaza ko agiye kwitegura umukino wa Bugesera FC neza cyane ko icyo Gorilla FC yabarushije ari mu mutwe gusa.

Nyuma yaho Amagaju atakaje, APR FC niyo kipe isigaye itaratakaza umukino. Gorilla FC yari itarabona amanota atatu nayo byarangiye iyabonye.

Kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona Amagaju ari ku mwanya wa 4 n’amanota 13 naho Gorilla FC iri kumwanya wa 9 n’amanota 9.

Related posts