Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Gisagara: Nyuma yo guhugurwa, abahinzi b’umuceri biyemeje kurandura Malariya

 

Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta (Rwanda NGOs Forum) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) baganirije abahinzi b’umuceri bibumbiye muri koperative ya Cooproriz Nyiramageni, iherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa mu kurandura Malariya.

Iki kiganiro cyabaye ku wa Kane, tariki 20 Gashyantare 2025, cyitabiriwe n’abahagarariye Rwanda NGOs Forum, RBC, inzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye abandi mu matsinda yo muri koperative y’abahinzi b’umuceri babarizwano.

Cyuzuzo Jules wari uhagarariye Rwanda NGOs Forum muri iki gikorwa, yabwiye KGLNEWS ko impamvu bahisemo gukorera ubu bukangurambaga mu Murenge wa Mamba, by’umwihariko abahinzi b’umuceri, ari uko ari wo murenge urangwamo indwara ya Malariya kurusha iyindi yose igize aka karere.

Yasobanuye ko by’umwihariko mu Karere ka Gisagara bakorana n’ibyiciro byihariye bifite ibyago bwo kwandura Malariya, ari byo abahinzi b’umuceri, abarobyi b’amafi, abahinzi b’ibigori, abacukuzi b’amabuye ndetse n’ibindi byiciro.

Uyu muyobozi yavuze ko basanze aba baturage hari ibyo basanzwe bakora mu kurwanya Malariya, ariko “Twongeye kwibukiranya, twongera kubereka imibare yabo uko ihagaze, twongera kubereka ingamba uko zimeze, ngo turebe niba baba baradohotse.”

“Ikindi cy’umwihariko, twasanze muri iyi koperative harimo abarwaye Malariya mu mezi atatu ashize. By’umwihariko twasanzemo uheruka kuyikiruka, wasoje imiti uyu munsi […] Batwemereye ko ibiganiro twaganiriye n’ingamba twafashe bagiye kubishyira mu bikorwa, bashishikarize abo bayobora mu matsinda bajyane mu ngamba zo kurandura Malariya. Dufite intego y’uko muri uyu murenge wa Mamba kurwaza Malariya bizaba zeru.”

Yamaze impungenge bamwe mu baturage badafite inzitiramibu ko mu bihe biri imbere iki kibazo kizabonerwa umuti.

Ati “Ku bufatanye bwa Rwanda NGOs Forum, RBC n’indi miryango itari iya Leta ikora mu gikorwa cyo kurwanya Malariya, hari gahunda ihari yo kubarura supanete ziri mu gihugu mu bigo nderabuzima, hanyuma nitumara kubona umubare uhari bazazihabwe.”

Muhozi Jean Bosco wo mu Murenge wa Mamba, uri mu bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko ibyo yize agiye kubisangiza bagenzi be bakorana, kugira ngo bafatanyirize hamwe guhashya iyi ndwara.

Ati “Tugira iminsi yo gukora inkunga y’amaboko hano mu gishanga cyacu. Ku munsi wa mbere wo gukora inkunga tuzabahugura nk’uko natwe twahuguwe, tubereke ingamba zo kwirinda Malariya. Ibihuru tubiteme, ibinogo birekamo amazi hafi y’urugo byose tubikureho.”

Muhozi kandi yavuze ko na none azafata iya mbere mu gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe muri aya mahugurwa, hanyuma akazahamagara abandi ngo abereke uko na bo bakwiye kubigenza.

Sibomana Eugene na we uhinga umuceri, we yasabye bagenzi be gukoresha supaneti icyo zagenewe.

Ati “Ziriya supaneti igihugu kiba cyazishoyeho amafaranga menshi kugira ngo zize zirinde ubuzima bw’abaturage. Ntabwo rero supaneti ari izo kwanikaho cyangwa kororeramo, ahubwo ni izo kugira ngo abaturage baziraremo, bityo babashe gutandukana n’umubu, noneho babashe kwiteza imbere bo ubwabo, n’igihugu muri rusange.”

Umukozi wa RBC mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, Manirafasha, avuga ko iyi gahunda yo gukora ubukangurambaga babona itanga umusaruro ukomeye, bityo ko bazarushaho kuyishyiramo imbaraga.

Ati “Abaturage begerejwe imiti binyuze ku bajyanama b’ubuzima. Iyo urebye rero abantu bavurwa [Malariya ] ku munsi, usanga abenshi bivuza ku bajyanama b’ubuzima. Ibyo turabyishimira kandi n’abaturage barabyishimira kuko begerejwe imiti. Bikomeje gutya byarushaho gutanga umusaruro.”

Imibare igaragaza ko mu minsi 20 ya mbere gusa y’ukwezi kwa Gashyantare 2025, mu Murenge wa Mamba wonyine hamaze kugaragaramo abarwayi 807; ibigaragaza uburyo iyi ndwara irangwa cyane muri uyu murenge.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, abarwayi ba Malariya bari 45 kuri buri bantu 1,000 buri mwaka. Ni mu gihe ababarirwa ku kigero cya 56 (hagati ya 42 na 72) ku bantu 100,000 banduye cyangwa basubiranye igituntu mu mwaka wa 2021. Akarere ka Gisagara kaza ku mwanya wa munani mu kugira abarwayi benshi, mu gihe Gasabo ari yo ya mbere.

Related posts