Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta (Rwanda NGOs Forum), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ndetse n’inkunga ya Global Fund, batangirije mu Karere ka Gisagara umushinga wa Integrated Community-Led Monitoring (iCLM), witezweho gufasha abarwaye Virusi itera Sida, Igituntu na Malariya kugira uruhare mu kugaragaza ibibazo bahura na byo mu gihe bahabwa serivisi z’ubuvuzi.
Byabaye ku wa Kabiri, tariki 18 Gashyantare 2025, mu Karere ka Gisagara.
Iki gikorwa cyo gutangiza no gusobanura uyu mushinga cyitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dusabe Denise, abayobozi mu nzego z’umutekano, abatanga serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abahagarariye abaturage bafite uburwayi bw’Igituntu, Virusi itera Sida ndetse na Malariya.
Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Rwanda NGOs Forum, Ngabonzima Louis yasobanuye uko uyu mushinga uzaba umeze, ndetse n’abo uzitaho byihariye.
Ati “Ni uburyo buzajya bukorwa mu gukusanya amakuru, aho bizajya bikorwa na bamwe mu bahagarariye abandi mu byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kurwara ziriya ndwara uko ari eshatu. Kuri Malariya twavugamo nk’abahinzi b’umuceri, abacukuzi b’amabuye y’agaciro, na cyane ko ari bo bagaragara cyane hano mu Karere ka Gisagara.”
Akomeza agira ati “Kuri Virusi itera Sida harimo abaryamana bahuje ibitsina, abakora uburaya, ndetse n’ingimbi n’abangavu. Hanyuma ku gituntu ho hakaba harimo abakize Igituntu cyangwa se abagize ibyago byo guhura na bo.”
Bamwe mu baturage basobanuriwe imikorere y’iyi gahunda bavuze ko bayishimiye cyane, kuko hari byinshi mu bibazo bahuraga na byo mu gihe baka serivisi, izakemura.
Ndayizeye Pascal wo mu Murenge wa Gishubi yagize ati “N’ubwo iyi gahunda itaratangira gukora, nkurikije uburyo bayituganirijeho muri iyi nama, njye nasanze bizadufasha cyane kuko ku ruhande rumwe rw’umuntu ukeneye serivisi, azaba yorohewe kuko azajya abasha guhita agaragaza ikibazo ako kanya.”
Yakomeje agira ati “Ku ruhande rw’utanga serivisi na we, azaba yumva ko ku ruhande rwe hari umuntu ushobora kumubaza ikitagenze neza, na we bimugarure, bitume akora atekereza ko hari abashobora kumubaza inshingano ze.”
Visi Meya, Dusabe Denise, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutuma iyi gahunda ijyaho, kuko izatuma hari byinshi bikemuka mu gutanga serivisi kwa muganga.
Ati “Icyo twitezemo ni uko amakuru azatangwa, ubuyobozi bwite bwa leta, akarere n’abafatanyabikorwa tuzafatanya kuyifashisha mu gushaka ibisubizo, kugira ngo ibibazo bihari bishakirwe bikemuke vuba, cyane cyane mu guha umuturage serivisi inoze kandi yuzuye. Ku rundi ruhande ariko, tuzabonamo ibyo bashima twarushaho gushyiramo imbaraga.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirekura bagatanga amakuru yuzuye kugira ngo batange umusanzu wabo mu kugaragaza ibibazo ngo bisubizwe ndetse n’ibigenda neza birusheho gukomeza, bityo serivisi z’ubuzima zitangwe byuzuye.
Ku ikubitiro uyu mushinga uzatangirira mu turere dutanu mu gihugu, ari two: Gasabo, Gisagara, Rwamagana, Rulindo na Rubavu, nka tumwe mu tuza ku isonga mu kugira imibare iri hejuru y’abarwayi ba Malariya, Igituntu na Virusi itera Sida. Muri buri karere hazatoranywamo ibigonderabuzima bine; bibiri byo mu cyaro na bibiri byo mu mujyi, bijyanye n’imiterero yaho.
Nyuma y’isuzuma ry’amezi atandatu, amakuru bazabona ni yo azifashishwa mu kwagurira umushinga mu gihugu hose.
Imibare ya RBC mu 2024, yagaragaje ko mu Rwanda hari abantu basaga 230,000 babana na Virusi itera SIDA. Ubu bwandu buri kuri 2.6% mu bantu bakuru bafite imyaka hagati ya 15 na 49. Muri bo, 96% bazi uko bahagaze, kandi 98% muri abo bafata imiti igabanya ubukana neza.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, abarwayi ba Malariya bari 45 kuri buri bantu 1,000 buri mwaka. Ni mu gihe ababarirwa ku kigero cya 56 (hagati ya 42 na 72) ku bantu 100,000 banduye cyangwa basubiranye igituntu mu mwaka wa 2021.

