Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gen Sultan Makenga Umuyobozi mubyagisirikare wa M23 yihanangirije abaturage batuye muduce M23 yigaruriye. Soma inkuru irambuye!

Generali Sultan Makenga uhagarariye M23 mubya Gisirikare, yagaragaje uruhande ariho kubijyanye na MONUSCO nicyo abaturage basaba umuryango w’abibumbye. nubwo atigeze yerura ngo abivuge, uyumugabo uzwiho ubuhanga budasanzwe k’urugamba yatangaje ko ibyo abaturage bakoze bidakwiriye ndetse avugako ubuyobozi bwakabaye bwaragize icyo bukora kuri icyo kibazo, ariko yungamo ko kuba leta yarananiwe gukemura ikibazo cya M23 cyoroshye, itari gushobora kugira icyo ikora kukibazo cya MONUSCO.

Uyumuyobozi kandi, yasabye abatuye muduce twa Rutshuru na Bunagana kwitondera ibyo abatuye Goma bari gukora, atangaza ko abatuye muduce M23 yigaruriye bakwiriye kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’indangagaciro z’abantu bazima kuruta uko bakwirirwa bakora urugomo.

Usibye kuba yasabye abaturage kwitwararika, yanabamaze impungenge kubyerekeye umutekano avugako baryamiye amajanja kandi biteguye kuba bahangana na FARDC kugeza kumwuka wanyuma ndetse atanghaza ko badateze kurekura umujyi wa Bunaga. Nubwo kugeza ubu abaturage bashima imiyoborere ya M23,ariko kandi bakomeza kwibaza uko iki kibazo kizakemuka mugihe babona leta ya DR Congo ikomeje guterera agati mu Ryinyo.

Abarwanyi ba M23 mugihe biteguraga intambara FARDC yatangazaga ko igiye kubagabaho igitero, hahise hazamo ikibazo cy’abagore batuye mugace ka Goma bahise batangira kwamagana ingabo za MONUSCO ndetse ibi bituma benshi mungabo za leta FARDC zihugira muri ibi bikorwa by’imyigaragambyo maze intambara ntiyaba.

Nubwo kugeza ubu ntamurwanyi wa M23 wigeze ugaragara muri ibi bikorwa by’imyigaragambyo kubera igitsure cy’ubuyobozi bwa M23, aba barwanyi baratangaza ko baryamiye amajanja ndetse isaha ku isaha bagaba igitero gikomeye kungabo za leta mugihe zihugiye mumyigaragambyo ya M23.

Related posts