Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo: Benshi batunguwe n’ umugabo washese umugore we mu kiryabarezi none bari kumumurira mu maso, inkuru irambuye..

Uyu mugabo arimo kurira ayo kwarika

Mu Karere ka Gasabo , mu Murenge wa Gatsata mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’ umugabo wemeza neza ko yabaye imbata y’ umukino w’ amahirwe ku buryo yabuze uko yawureka kuko byatumye atandukana n’ umugore we.

Uyu mugabo witwa Byingiro Patrick w’ imyaka 39 y’ amavuko, yavuze ko aherutse gukina umukino w’ amahirwe uzwi nk’ ikiryabarezj bamurya amafaranga ibihumbi 80 Frw yari kwifashisha yishyura inzu n’ amafaranga y’ ishuri y’ umwana we.

Uyu mugabo mu gahinda kenshi yemeza ko byabaye ngombwa ko ashakisha ubundi buryo yakoresha kugira ngo agaruze ayo mafaranga maze biba ngombwa ko asaba nyiri icyo kiryabarezi kumuguriza ibihumbi 50 Frw , atayamwishyura akaba agumanye umugore we kugeza ayamuhaye.

Ati“ Kuko twarimo dukinira icyo kiryabarezi mu kabari uwo mugabo kandi yari asanzwe amenyeranye n’ umugore wanjye namubwiye ko ntinamwishyura ibyo bihumbi 50 frw baraba bagumanye mbyumvisha umugore kuko yari yasinze asa nk’ ubyemera”.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yahise akomeza akina icyo kiryabarezi ariko ku bw’ amahirwe make ntiyabasha kugaruza ayo mafaraga ahubwo nayo barayamurya karahava. Ati “Nkubwiye iby’ikiryabarezi cyankoreye uwo munsi wangirira impuhwe, uzi ko cyandiye amafaranga yose noneho uwo mugabo ahita anyirukana yigumanira umugore wanjye.”

Uyu mugabo mugahinda kenshi yavuze ko bitewe n’ uko umugore we babanaga mu buryo butemewe n’ amategeko nawe yahise yigumira kuri uwo mugabo ufite akabari n’ ibirtabarezi ku buryo yamunamusigiye umwana w’ imyaka 7 bari bafitanye.

Uyu mugabo avuga ko nta kintu kimubabaza nk’ iyo yibutse uburyo umugore we yamukiniye urusimbi, aboneraho gusaba abakina imikino y’ amahirwe kwirinda kuyikunda cyane kuko biragusenyera.

Related posts