Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo : Abana bo ku mihanda barimo gutakamba , basabye ikintu gikomeye cyane cyatuma ubuzima bwabo buhinduka

 

Mu murenge wa Kimironko wo mu karere ka Gasabo ahazwi nka Nyagatovu umubare w’abana babayeho mu buzima bwo mumuhanda ukomeje kwiyongera aho iyo uganiriye n’aba bana bavuga ko ahanini igituma bava mu buzima bw’iwabo bakajya kuba ku mihanda ngo ahanini ari imibereho, amakimbirane hagati y’ababyeyi babo, ibyo babona nk’umuzigo, uba ubaremereye.

Ubwo Btn tv yaganiraga na bamwe mu bana yasanze ku muhanda bakemera kuvugana nayo bagaragaje zimwe mumpamvu zibatera kuva mu miryango yabo bagahitamo kujya kuba ku mihanda.

Umwe muri bo tutashatse gutangaza amazina ye yagize ati “Ngewe ntabwo niga rwose ngewe mama wange yarapfuye papa wange nawe ni umusinzi nta kintu amfashije”. Uyu mwana w’imyaka 12 yakomeje avuga uko abayeho cyane ko mu buhamya yatanze abeshejwe no gutoraga udupipiri mu muhanda akajya kugurisha ndetse no kunywa Tineri cyane ko ataniga.

Yagize ati “Hari igihe ndyama mu rugo ariko hari n’igihe papa ansohora nkarara hanze”.

Undi we yavuze ko impamvu atiga ari uko ababyeyi be bamwanga cyane buri munsi bikagera aho babirukana avuga kandi ko hari igihe bahura n’abanyerondo bakabavuna cyangwa bakabajyana bakajya kubafunga bakabamaranayo nk’amezi atanu. Uyu we yemeye ko amaze gufungwa inshuro 10.

Nk’uko byakunze kugarukwaho n’abana benshi bavuga ko babangamirwa cyane n’irondo aho umwe yatanze ubuhamya agira ati “baragenda bakadufunga, twagerayo ntibanatwiteho, ni ukugenda ukajya kurya ikigori wagerayo imyenda ikanagucikiraho nta rukweto unafite wambara ibirenge, nibyo bibazo duhurira nabyo mu muhanda”.

Uyu we yahise anakomerezaho avuga ibyifuzo baba bafite aho yavuze ko bifuza kuba basubizwa mu miryango yabo ndetse bakaba banasubira mu mashuri bigaho.

Aba bana bavuga ko babangamirwa cyane no guhora banywa ibiyobyabwenge byiganjemo za Tineri, cole ndetse n’ibindi ngo akenshi babinywa babitewe no kwirinda siteresi mu mitwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko avuga ko bari abana bagera kuri 15 babarurwa muri uyu murenge kandi ko batatu babashije gufashwa bagakurwa muri ubu buzima ngo naho abandi basigaye kwigisha ni uguhozaho”.

Ku murongo wa Telefone Gitifu yagize ati “Abo bana batiga ntabwo ari ukuvuga ko umubare ucyiyongera kuko umubare urazwi, dufite muri Gitovu, na Kibagabaga hasi, dufite abana 15 batatu bavuye mu muhanda burundu(Completely), abandi basigaramo ari nacyo turi kugerageza kureba ngo turebe nyirizina ikibazo ni ikihe? Gituma batemera gusubira mu ngo zabo, baratubwira bati twebwe mu rugo iwacu ntabwo bumvikana, ngo dufite ikibazo cy’ubukene, ariko uwo ubukene we biroroshye kuko umubyeyi akubwira icyo abashije gukora, abantu bakamushakira ubushobozi akagikora kugirango abashe kwita kuri wa mwana nawer yiyiteho.

Ikibazo dufite ni icy’abana bakivuga ko mu ngo harimoa amakimbirane ariko ugasanga ababyeyi babo atri ababyeyi bombi babana ugasanga abana benshi babana nab a nyina gusa”.

Gitifu avuga ko bagiye kurwana n’imyumvire yabo avuga kandi ko bagiye kugerageza kuganira n’abafatanyabikorwa babafasha muri iyo gahunda kugirango barebe yuko kugirango barebe yuko nibura ababyeyi babo babakundi kugirango abana babo basubire mu ngo barererwe mu miryango kurusha uko baba mu mihanda.

Related posts