Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

FERWAFA yateye utwatsi Rayon Sports na Police FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryanze ubusabe bw’ikipe ya Rayon Sports na Police FC zifuzaga kwimurirwa umukino wa shampiyona.

Nyuma y’ibyumweru bitatu shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023 isubitswe ho gato kugira ngo Amavubi akine umukino wa kamarampaka wo kwerekeza muri CHAN, kuva ejo ku wa Gatatu, ku wa Kane no ku wa Gatanu irakomeza umunsi wayo wa kabiri.

Tariki 8 Nzeri 2022 ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ikipe ya Police FC izakira Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, amakipe yombi akaba akomeje kwitegura ku buryo bukomeye.

Amakuru yizewe ahari ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bufatanyije na Police FC bari basabye FERWAFA ko uyu mukino wakwimurwa ugashyirwa ku wa Gatanu tariki 9 Nzeri ariko ubu busabe bwateshejwe agaciro bisobanuye ko umukino uzaba ejobundi.

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe ikina imikino ya gicuti itandukanye aho yanganyije na URA FC yo mu gihugu cya Uganda igitego 1-1, inganya na Singida Big Stars FC yo muri Tanzania 0-0, mu gihe yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-1.

Police FC itozwa na Mashami Vincent yo ntabwo yakinnye imikino itandukanye ya gicuti uretse umukino yahuyemo na Gorilla FC itozwa na Gatera Moussa ukarangira baguye miswi igitego 1-1.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ya Rayon Sports yatangiye yegukana amanota atatu itsinze Rutsiro FC ibitego 2-1, mu gihe Police FC yo yatangiye itsindwa na Sunrise FC igitego 1-0.

Umukino uhuza Rayon Sports na Police FC amakipe yombi aba yakaniye, gusa hashize igihe kinini Rayon Sports itsinda Police FC, ariko kuri iyi nshuro abakinnyi ba Police FC bakomeje gukubita agatoki ku kandi bifuza kuzahanagura amateka mabi.

Related posts