Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

FERWAFA na MINISPORTS zategeye umurengera w’amafaranga abakinnyi b’Amavubi babasaba kuzanyagira Benin

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ifatanyije na Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ basabye Ikipe y’Igihugu Amavubi kuzatahana intsinzi imbere y’Ikipe y’Igihugu ya Benin maze bakazabona ibihembo bishimishije.

Ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba Ikipe y’Igihugu Amavubi izacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Amakuru ari kuvugwa ni uko Ikipe y’Igihugu Amavubi niramuka yegukanye amanota atatu buri mukinnyi azahabwa miliyoni y’Amanyarwanda nk’agahimbazamusyi ko kubashimira.

Umukino ubanza wabereye i Cotonou ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, aho igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Mugisha Gilbert usanzwe ukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mu itsinda L ikipe y’Igihugu ya Senegal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Mozambique ifite amanota ane aho zombi zimaze gukina imikino ibiri gusa, mu gihe Amavubi afite amanota abiri, Benin ni iya nyuma n’inota rimwe.

Related posts