Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne, ukomoka mu gihugu cya Senegal yahawe ikiruhuko n’ iyi kipe kubera imvune, yakuye ku mukino iyi kipe yahuyemo na As Kigali iza ku byitwaramo neza kuko yatsinze 3_1.
Amakuru agera kuri Kglnews avuga ko
ku wa mbere tariki 16 Ukuboza 2024, ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali ibitego 3-1. Muri iyi myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze, rutahizamu Fall Ngagne ntabwo yigeze ayigaragaramo.
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya AS Kigali, Fall Ngagne yatsinzemo ibitego 2 muri 3 byabonetse. Fall Ngagne ubwo yatsindaga igitego cya 3, yahuye na myugariro wa AS Kigali bituma uyu mukinnyi wa Rayon Sports agira ububabare mu ivi.
Ubwo Rayon Sports yasubukuraga imyitozo, Fall Ngagne yari afite ububabare ndetse butuma gukora imyitozo atabishobora. Abaganga ba Rayon Sports ku munsi wo ku wa tariki 17 Ukuboza 2024, baramusuzumye basanga imvune ye idakomeye.
Basabye umutoza wa Rayon Sports ko Fall Ngagne yaba aretse gukora imyitozo akabanza akaruhuka, yiyitaho kugirango ubwo iyi kipe izaba ikina na Police FC azabe ahari kandi ameze neza.
Fall Ngagne yaje guhabwa igikiruhuko cy’iminsi 5 kuva ku wa Kabiri. Uyu mukinnyi azagaruka mu myitozo ya Rayon Sports kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 23 Ukuboza 2024.
Rutahizamu Fall Ngagne kugeza ubu niwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi kuko afite ibitego 8 ndetse yanatanze umupira umwe uvamo igitego. Mu mikino 13 uyu mukinnyi amaze gukina yagize uruhare mu bitego 9.