Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

EXCLUSIVE: Rayon sports irazirimbura,bucece isinyishije Moustafa Bournaer wakniye TP Mazembe.[AMATEKA YE].

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Moustafa Bournaer, wigeze gukinira Tp Mazembe.

Uyu munsi nibwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu mushya wari umaze igihe akora igeragezwa mu ikipe ya TP Mazembe yo muri congo ari we umunya-Cameroun, Moustafa Bournaer waruri mu igeragezwa ariko   wanakiniraga ikipe ya PWD of Bamenda.

Yanemeje kandi isinya ryabandi bakinnyi bagera kuri bane gusa banze guhita batangaza amazina yabo mu rwego rwo kubaha icyifuzo cy’abakinnyi.

Uyu rutahuzamu  biyongera ku bandi bakinnyi basinyiye iyi kipe ya rayon sports mu cyumweru gushize.

Nkuko perezida wiyi kipe abitangaza aba bakaba baje gufasha Rayon Sports mu mikino yo  ya shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2022-23.

Benshi mu bafana biyi kipe bemeza ko ikipe yabo itagifite izina yahoranye kuburyo bamwe banacitse integer kumpamvu zuko bamaze igihe kigera ku myaka itatu(3) badakora ku gukombe na kimwe.

Related posts