Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Essomba Onana wifuzwa n’amakipe menshi akomeye muri Afurika yasubije Rayon Sports ikintu kimwe rukumbi kizatuma ayigumamo akayihesha ibikombe byinshi

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports gutegereza umwaka w’imikino wa 2022-2023 ukarangira bakabona kugirana ibiganiro bigamije kongera amasezerano.

Mu mikino ibiri iheruka ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Essomba Leandre Willy Onana ni we mukinnyi wa Rayon Sports wagaragaje urwego rw’imikinire ruhambaye aho yayifashije gutsinda APR FC na Gasogi United.

Nyuma yo kwerekana ko ari rutahizamu mwiza ku buryo bukomeye, bamwe mu baherwe bafana biyemeje gukora ibishoboka byose Essomba Leandre Willy Onana akongera amasezerano mbere y’uko ayo yari asanganywe agana ku musozo.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Essomba Leandre Willy Onana ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamuteguje kuzagirana ibiganiro mu gihe cya vuba maze akabasubiza ko ubu ashyize umutima ku kazi ko bazagirana ibiganiro mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Hari amakuru avugwa ko uyu mwaka w’imikino nurangira azahita yerekeza mu ikipe ibarizwa hanze y’u Rwanda aho ikipe imwifuza ku buryo bukomeye ari Singida Big Stars yo muri Tanzania.

Related posts