Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ese waruziko kunywa itabi byangiza ingingo zose zubatse umuntu? Soma iyi nkuru usobanukirwe byinshi…

Burya kunywa itabi, twabugereranya nko guhumanya umubiri, kuko uriya mwuka umuntu akurura iyo ari kunywa itabi, ubushakashatsi, bugaragaza ko 20% byawo , buguma mu mubiri, bizenguruka mu maraso, mu nzungano zose zikoze umubiri, bityo n’ ingingo zose zubatse umubiri , zikabika uyu mwuka , uyu mwuka kandi ntiwangiza uwanyoye itabi wenyine, n ‘ abamuzengurutse urabangiza.Uko umuntu, arushaho kunywa itabi , niko n’ ingaruka zigenda ziyongera , muri leta zunze ubumwe z’ Amerika , batangaza ko buri mwaka, abagera kuri 480000,bapfa bazize indwara , ziterwa no kunywa itabi, ndetse n’ umuvuduko w’ imfu zabahatuye , wikubye inshuro eshatu (3)_ iz’ abatarinywa. Nubwo iyo umuntu amaze kunywa itabi, hari ibyiyumviro bishobora guhinduka mu mubiri we , ndetse rimwe na rimwe n’ inyuma ku mubiri bikagaragara, ariko kandi ngo ingirane n’ ingaruka zo kunywa itabi, zigaragara neza nyuma y’ igihe kingana n’ umwaka , nk’ uko bitangazwa n’ ikigo gifite mu nshingano gukumira no kurinda indwara zitandukanye( CDC).

Dore uko itabi ryangiza ingingo zubatse umubiri:

  1. Urwungano rw’ imyakura.

Kunywa itabi, byangiza ubwonko mu buryo bukomeye, bitewe nuko mu itabi habamo ikinyabutabire cyitwa Nicotine, ifite ubushobozi bwo kwangiza uturemangingomfatizo twubatse ubwonko, ndetse igahagarika ubushobozi bwo kurema uturemangingomfatizo, dusimbura utwangiritse,iyi nicotine kandi itera ubwonko kuganuka k’ubushobozi bwo kwibuka, kunywa itabi byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ubwonko.

  1. Urwungano rw’ubuhumekero

Mu kunywa itabi, uriya mwuka umuntu akurura, wirukira mu bice byose, cyane cyane ibihaha, iyo umuntu amaze igihe anywa itabi, niko ibihaha bigabanya ubushobozi bwo gukora neza,(kwinjiza no gusohora umwuka), kurwara indwara zitandukanye zifata ibihaha, kubabara mu ngingo zubatse uru rwungano, kuba umuntu yarwara kanseri y’ibihaha, ndetse ibi bigera no kubana bafite ababyeyi banywa itabi, aho usanga bakunze kurwara indwara zifata uru rwungano nk’asima, inkorora idakira, umusonga n’izindi.

  1. Urwungano ngogozi

Kunywa itabi byangiza ibice byose byubatse uru rwungano, uhereye aho rutangiririra( mu kanywa), kugeza ku gice hiheza uru rwungano, ndetse itabi ryongera ibyago byo kurwara kanseri z’ibi bice byose bigize uru rwungano, cyane cyane kanseri y’urwagashya, kunywa itabi, biteza imikorere mibi y’imisemburo ikorerwa muri uru rwungano nka insulin na glucagon zishinzwe kuringaniza isukari mu mubiri, itabi ryangiza amenyo imburagihe.

  1. Urwungano rw’imyororokere

Kunywa itabi, byangiza uru rwungano, rukagabanya ubushobozi bwo gukora neza imibonano mpuzabitsina ku bagabo, naho ku bagore, itabi rituma amatembabuzi, n’ububobere bigabanuka, kunywa itabi kandi bigabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina haba ku bagabo ndetse n’abagore, ibi byose ahanini ni nicotine ibigiramo uruhare.

  1. Urwungano rw’ubwirinzi kamere

Ubwirinzi kamere, bufasha umubiri mu guhangana no kurinda umubiri ku ndwara zitandukanye, itabi rero ritera uru rwungano rugabanya ubushobozi bwo kwirinda no guhangana n’ibitera indwara zitandukanye mu mubiri.

  1. Urwungano rw’amaraso

Itabi ryangiza imikorere y’uru rwungano ngogozi, ryongeera umuvuduko w’amaraso, kwangiza imijyana ndete n’imigarura, ibi bikongera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zifata umutima nk’umuvuduko ukabije/ udahagije w’amaraso, itabi ritera amaraso kuvura ntabe akibasha kugenda, ibyo bikaba bitera stroke ndetse no guhagarara k’umutima ndetse itabi ryongera ibyago byo kurwara umutima.

Kunywa itabi byangiza kandi uruhu, rukaba rwasaza imburagihe, ndetse n’ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu biriyongera, rwangiza inzara nazo, zigahinduka nabi ndetse zikaba zajya zinavamo,ndetse itabi ryangiza umusatsi, rikanatuma ucikagurika.

Reka dusoze, tugira inama, abantu banywa itabi, ko nubwo bitoroshye kurireka ariko, bishoboka, kwitoza kuryigomwa gake gake, bishobora kugufasha mu rugendo rwo kurireka burundu , bityo ubuzima bwawe ukabukura mu kaga.

Inkomoko: www. healthline.com

Related posts