Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ese wari uziko kuba wenyine bishobora kuguha ibyishimo n’ amahoro utari witeze.

Iyo umbaza icyo kuba wenyine bivuze niga mu mashuri yisumbuye , nari kukubwira ko ari kuba udafite inshuti , kuba ikigwari , kuba ukonje cyangwa kudashobora kubana n’ abandi, maze gukura , nibwo numvise icyo kuba wenyine byaba bivuze neza. Numva rimwe na rimwe najya mba ndi njyenyine.Ndabivuga mu buryo bwiza. Nize gukunda , ndetse no kumva neza imyitwarire yanjye, kandi numvise neza ko ntaba ngomba kwitinya. Gufata umwanya uri wenyine, ntibivuze kutabana neza n’ abandi cyangwa kudasimishwa no kuba uri kumwe n’ inshuti zawe.

Kuri njye , ni ugufata igihe nkigira nyamwigendaho kugira niyumvishe neza ubushobozi bwanjye n’ imbaraga mfite mu rwego rwo kugira niyumvemo ibyishimo.Birumvikana ko nawe ushobora gukenera kwiheza ibintu byinshi , ndumvako inshuti ari kimwe mu bigize ubuzima bwawe. Ariko ukuri nuko , gufata igihe gito uri wenyine , bishobora gutuma umenya neza uwo uriwe ndetse n’ ubushobozi wifitemo.

Dore impamvu kuba uri wenyine byagufasha ku guha ibyishimo:

1.Uzamenya neza inshuti zawe:Ushobora kuba ufite inshuti zikomeza zikubaza impamvu mutajyanye kureba imikino, impamvu mutajyanye kurya no kunywa mu kabari, impamvu mutahuriye aho mwari mwateganije, kubera ko wari warushye bigatuma utaboneka, bagakomeza kukwerekako ntakamaro ufite, bakumwaza, rwose izi si inshuti nziza ugomba kugumana nazo, kuko ni izishaka kugendera mukigare.

Inshuti zigufasha igihe wananiwe, zikagukomeza igihe ubabaye ndetse zikakumva mugihe ufite impamvu, nizo nshuti nziza mubuzima bwawe.

Inshuti zihutira kumva ibibazo wagize ndetse n’impamvu utabonetse mubandi. Inshuti nkizi ntuzazimenya mugihe muri kumwe, kubera muzaba muri mubiganiro bidashira, ahubwo uzazimenya ari uko ufashe umwanya wenyine wo kubizitekerezaho.

2.Byagufasha kudatakaza amafaranga menshi:Bishobora kuba bigutangaje, ariko iyo utakaje amafaranga menshi mu rwego rwo kugira ugire inshuti nyinshi, biba bimeze nko kwiyima agaciro ufite ndetse no kutiyumvamo ubushobozi ko wagira inshuti udatakaje amafaranga.

Kwicara ugatekereza uburyo wabonamo inshuti nziza, uburyo wabana n’abavandimwe ndetse n’umuryango byagufasha kudatakaza amafaranga menshi. Ibi bizagufasha kubona uko wabona inshuti bigushimishije, aho gutakaza amafaranga menshi ushimisha abandi.

3.Ushobora kumara igihe kirekire ukora ibyo ukunda:Ese ninde utaba yifuza kumara igihe akora ibyo akunda? Ushobora kuba utajya ubona umwanya wo gutekereza neza kubigushimisha kubera uba uri kumwe n’abandi bantu muganira kubifite inyungu rusange.

Ushobora kuba ubura umwanya wo kwibuka neza udukino twagushimishaga ukiri muto cyangwa kuba watekereza ikintu gishya kigufitiye akamaro.

Gufata umwanya uri wenyine bizatuma utekerezaneza kubintu ukunda kandi ukaba wabona n’umwanya uhagije wo kubikora.

Related posts